IGIHE.com > Imikino > Football

Nirisalike Salomon azitabira umukino w’u Rwanda na Mali


Yanditswe kuya 9-08-2012 - Saa 02:58' na Rutindukanamurego Roger marc

Nyuma y’uko bitangajwe ko umusore Nirisarike Salomon atazitabira umukino wo kwishura hagati y’ikipe y’u Rwanda n’iya Mali, ubu byemejwe ko ikipe akinira ya Antwerp yo mu Bubiligi yemeye kumurekura akaba azitabira uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kanama.

Nirisalike salomon ni umwe muri ba myugariro beza b’ikipe y’amavubi y’abatarengeje imyaka 20, yatangaje ko arahurira na bagenzi be i Bamako muri Mali ahagana sa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho bagiye gukina umukino wo kwishyura n’ikipe ya mali.

Umukino ubanza warabereye i Kigali aho Mali yatsinzwe n’amavubi ibitego bibiri kuri kimwe.

Salomon utaritabiriye umukino wabanje kubera ikibazo cy’imvune yari afite, byari byatangajwe ko atakitabiriye umukino wo kwishyura kubera umukino wa gicuti ikipe ye ya antwerp yari ifitanye na Manchester united, kandi hakaba hari bamwe mu Banyarwanda bari babifitemo inyungu kugira ngo uyu musore agume mu ikipe ye ya Antwerp kuko kwitwara neza kwe muri iyi kipe aribo babyungukiramo, bityo bakaba bari bagerageje kumubwira ngo yigumireyo abashe gufatisha muri iyi ikipe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bubiligi barimenyesha ko Antwerp yimanye umukinnyi ngo aze gukinira ikipe y’igihugu kandi yari yemeye kuzamwohereza.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bubirigi ryahise ribimenyesha ikipe ya Antwerp, maze uyu munsi kuwa kabiri tariki 7 Kanama 2012 ku isaha ya saa sita n’iminota 6, ikipe ya Antwerp ihamagara mu Rwanda imenyesha ko passports y’umukinnyi yabonetse, bityo ko FERWAFA yamwoherereza itike y’indege agasanga bagenzi be.

Ibyo byabaye mu gihe urutonde rw’abakinnyi 18 bari bwerekeze muri Mali rwari rwamaze gukorwa bakaba bahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Kanama 2012 ahagana mu ma saa munani z’ijoro.

IBITEKEREZO
hanyuma wowe urumva ari uruhe rulimi ?
Musubize12.08.2012 saa 00:40
igyz@ymail.com
Ubuse ilizina ntibaryanitse nabi ? cg ise wuyumusore yashakanye numunyarwandakazi !!! burya umuco wacu nagaciro kacu bijyana namazina yacu !!! nka ntwali , kagame ,ruvusha , manirarora , nayandi
Musubize9.08.2012 saa 03:08
Diane

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!