Patrick Mafisango umukinnyi wakiniraga ikipe ya Simba yo muri Tanzaniya, akaba kandi yari n’umukinnyi w’Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi yitabye Imana azize impanuka.
Amakuru y’urupfu rwa Mafisango yatangiye gusakara mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, aho uyu mukinnyi ngo yitabye Imana nyuma yo kugira impanuka ngo yaba yatewe n’umuntu wari utwaye Moto ahitwa Tazara, i Dar Es Salaam, ahagana saa kumi za mugitondo ubwo Mafisango yerekezaga iwe atashye aho yari atuye, nk’uko byatangajwe na Radio Radio Free yo mu gihugu cya Tanzania.
Mafisango wari warahawe akabyiniriro ka Patriote yavukiye muri Congo Kinshasa, mu 1980, yari umukinnyi ushobora gukina imyanya itandukanye cyane cyane hagati, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi mu 2007 ubwo yari umukinnyi mu ikipe ya APR FC. Uyu mukinnyi kandi yigeze kwambara igitambaro cya Kapiteni mu mwaka wa 2010 ubwo u Rwanda rwakinaga n’ikipe ya Zambiya.
Andi makuru avuga ko uyu mukinnyi yiteguraga kugaruka mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 17 Gicurasi, aho yari kuza gusanga bagenzi be bo mu ikipe y’Igihugu Amavubi aho yari yarahamagawe.
Patrick Mafisango yakinnye mu makipe atandukanye mu Rwanda haba mu ikipe ya APR FC ndetse na Atraco.
Imana imuhe iruhuko ridashira.



















TANGA IGITEKEREZO