Perezida Paul Kagame yashyitse i Toronto, muri Canada, aho agiye kwitabira igikorwa cya Rwanda Day ku nshuro ya gatandatu, akaza kugeza ijambo ndetse akanaganira n’abanyarwanda hamwe n’inshuti z’u Rwanda bagera ku 3000, bari bube bitabiriye iki gikorwa.
Insanganyamatsiko y’iyi Rwanda Day, ikaba ari; “Agaciro: Investing in our Future”, bivuze Agaciro: gushyigikira iterambere ry’ejo hazaza.
Mu biganirwaho n’aba banyarwanda ndetse n’umukuru w’igihugu, biribanda ku kureba aho iterambere ry’u (…)
Home > Keywords > RwandaDay > rdaylatestnews
rdaylatestnews
Articles
-
Rwanda Day: Perezida Kagame yashyitse Toronto muri Canada
28 September 2013 -
Boston: Perezida Kagame yakiriwe anaganira n’Abitabiriye Rwanda Day
22 September 2012Ku munsi wa kabiri w’iyizihizwa ry’umunsi nyarwanda, Perezida Paul Kagame wari utegerejwe n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda basaga ibihumbi bitatu bitabiriye Rwanda Day yabereye i Boston muri Massachusetts ku nshuro yayo ya kabiri, bamwakiranye urugwiro.
Mu ijambo ryari rikubiyemo impanuro n’ubutumwa yagejeje ku bitabiriye Rwanda Day 2012, Perezida Kagame yibukije buri wese ko afite inshingano zo kubaka no guteza imbere igihugu, aho gukeka ko hari undi wabibakorera.
Yagize ati (…) -
Masamba na Mihigo Chouchou berekeje i Toronto muri Rwanda Day
25 September 2013, by Dean IrakAbahanzi Masamba Intore na Mihigo Francois Chouchou bahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2013 berekeza i Toronto, aho bagiye gususurutsa abazitabira Rwanda Day.
Akiri ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe, mbere gato y’uko ahaguruka, Masamba yaganiriye na IGIHE, agira ati “Abanyarwanda bazitabira Rwanda Day mbahishiye gutaramana nabo no kuryoshya ibirori cyane cyane no gusabana nabo mu muco wacu wa kinyarwanda”.
Yongeraho ati “Ubushize ntitwabashije (…) -
Ibigo bya Leta, iby’abikorera n’Abanyarwanda baba hanze mu imurikabikorwa
18 May 2013, by M. M.Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2013, mu mujyi wa London mu Bwongereza ahateganijwe Umunsi Nyarwanda uzwi cyane nka “Rwanda Day”, igikorwa ngarukamwaka gihuza Abanyarwanda b’ingeri zose baba baturutse hirya no hino ku isi, harabera imurikabikorwa ry’ibigo bitandukanye byavuye mu Rwanda ndetse n’ibikorwa by’Abanyarwanda baba hanze yarwo.
Muri iri murikabikorwa biteganyijwe ko ribanziriza uguhura kwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Abanyarwanda baba (…) -
London: Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19 May 2013, by Olivier MuhirwaPerezida w’u Rwanda Paul Kagame ubwo yari mu iyizihizwa ry’umunsi wahariwe u Rwanda uzwi nka "Rwanda Day" i London mu Bwongereza, yahaye impanuro abari bitabiriye iki gikorwa ngaruka mwaka gihuza Abanyarwanda baba hanze yarwo, aho yabasabye gukomeza kwiha agaciro, kwima amatwi abashaka kubatanya kandi no gukora cyane kugirango babashe kwibeshaho badategereje inkunga.
Ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’abagera ku bihumbi bitatu barimo abacuruzi 260 bari baturutse mu Rwanda, bari bateraniye mu (…)
IGIHE