Rwanda Day, ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi byabashije kugirira umumaro Abanyarwanda baba imbere mu gihugu ndetse n’ababa mu mahanga, kuko bamwe bari bamazeyo igihe kirekire badafite amakuru ahagije ku gihugu cyabo cy’amavuko, babasha kongera kwiyumvamo ubunyarwanda kurushaho,ariko Rwanda Day ikabakumbuza gutaha no gukunda igihugu cyabo.
Ku banyarwanda batuye imbere mu gihugu, Rwanda Day zabanje zatumye Abanyarwanda baba hanze barushaho kongera amafaranga bohereza mu gihugu (yaba ari (…)
Home > Keywords > RwandaDay > rdaylatestnews
rdaylatestnews
Articles
-
Hari byinshi Rwanda Day imaze kugezaho abanyarwanda
18 May 2013, by Richard Dan Iraguha -
Gutaha mu Rwanda bisaba ubushake n’umuhate gusa
28 September 2013Bamwe mu banyarwanda bagiye baba mu mahanga, ubu bakaba baratashye, bahamya ko nta cyiza nko kuba wumva uri mu gihugu cyawe, ukora imishinga ukabona iragenda. Ndetse bemeza ko ubwo ari nabwo buzima bwiza kurusha ubundi.
Jacqueline Rutagarama, uzwi nka «Mutsiri», ni umunyarwandakazi umaze imyaka ine, iyingayinga itanu yiyemeje kugaruka gutura no gukorera mu Rwanda, aho yaje aturutse mu Bubiligi, akaba kuri ubu avuga ko aguwe neza mu rwanda.
Rutagarama yari amaze imyaka umunani atuye i (…) -
Imigendekere ya Rwanda Day London 2013 mu mafoto
18 May 2013, by Rene Anthere RwanyangeMuri aya masaha Abanyarwanda n’isnhuti zabo baturutse mu bihugu binyuranye cyane cyane ibyo ku mugabane w’u Burayi ndetse n’abaturutse muri Canada, barimo kwiyandikisha kugira ngo babone uko bajya kuganira n’Umukuru w’igihugu.
Igikorwa cyo kwiyandikisha kirimo gukorerwa mu gice cy’Uburengerazuba bw’Umujyi wa London, abarangije kwiyandikishwa bagahita burizwa imodoka zishinzwe gutwara abagenzi (Bus) bakereza mu Burasirazuba bw’uwo mujyi, aho baza guhurira na Perezida Kagame.
Nyuma yo (…) -
Imyiteguro ya Rwanda Day Canada 2013 iragenda neza
22 September 2013Bimaze kuba akamenyero ko usibye abanyarwanda baba mu gihugu imbere, n’abanyarwanda baba hanze bahabwa umwanya wo guhura n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda bakaganira ku ngingo zitandukanye zirimo n’uruhare rwabo mu gushyigikira iterambere ry’igihugu.
Ibi bikorwa binyuze mu gikorwa kimaze kumenyerwa ku izina rya Rwanda Day; uyu ukaba uba ari umunsi wahariwe abanyarwanda mu gihugu runaka aho bahura n’abayobozi batandukanye barimo n’umukuru w’igihugu bagasangira ibitekerezo bigamije (…) -
Ishema ry’ubunyarwanda ryariyongereye ku baba muri Diaspora
29 September 2013Abanyarwanda baba muri Canada, basigaye baterwa ishema n’ubunyarwanda bwabo, kubera inkuru ziruvugwaho, z’aho u Rwanda rugeze mu myaka 19 nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wa Diaspora nyarwanda muri Canada, Dr Egide Karuranga.
Gusa sibo bonyine, kuko uretse aba bo muri Diaspora nyarwanda ya Canada, n’abandi banyarwanda bo muri za Diaspora zitandukanye nko muri Amerika (USA) nabo ubwo bahuriraga mu gikorwa cya Rwanda Day Toronto 2013, bose bahurije ku kintu kimwe ko Kuri ubu bumva batewe ishema (…) -
Mu Bubiligi: Abanyarwanda baritegura kwitabira Rwanda day London 2013 bashyizeho umwete
13 May 2013, by Rene Anthere RwanyangeMu gihe hasigaye icyumeru kimwe ngo mu mujyi wa London mu Bwongereza habere ihuriro ry’umunsi udasanzwe wiswe “Rwanda day London 2013”, Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi ikomeje imyiteguro yo kunoza gahunda y’uburyo abahatuye n’abandi bazakira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Ambasaderi Masozera Robert uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, na Grace Nyinawumuntu, umukozi muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga uri mu butumwa muri iki gikorwa cyo gutegura «Rwanda day London 2013 » (…) -
Amerika: Rwanda Day ku nshuro ya kabiri igiye kubera i Boston
31 August 2012, by M. M.Abanyarwanda baba muri Amerika y’Amajyaruguru bari gutegura ku nshuro ya kabiri umunsi wiswe “Rwanda Day”, iyi ikazabera i Boston ku itariki ya 28 na 29 Nzeli 2012.
Nk’uko tubikesha bamwe mu Banyarwanda bo muri Amerika y’Amajyaruguru, kuri ubu imyiteguro igeze kure kuburyo kuri ayo matariki Rwanda Day izongera kuba, aho kuri ubu bateganya ko izitabirwa kurenza iyabereye I Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Rwanda Day iheruka yabereye mu Mujyi wa Chicago kuva ku itariki ya 10 (…) -
Abanyarwanda bo muri Diaspora Belgique batangiye kugera Toronto muri Rwanda Day
27 September 2013Bamwe mu banyarwanda bagize diaspora nyarwanda yo mu Bubiligi batangiye gushyika muri Canada mu gikorwa cya Rwanda Day iri butangire mu masaha ari imbere mu mujyi wa Toronto.
Aimable Ndayambaje umuyobozi wa sosiyete “MIZIGO Africa CARGO” akaba n’umwe mu baturutse muri Diaspora yo mu Bubiligi, akaba no muri Rwanda Day ya London yari yitabiriye, yavuze ko ashimishijwe no kuba ubu ari i Toronto, muri Canada mu rwego rwo kwagura imikorere ya sosiyete ye,“MIZIGO Africa CARGO” no guhura n’abandi (…) -
Franco Ntazinda arishimira uko Rwanda Day Toronto 2013 yagenze
30 September 2013Ubu ntakindi kiri mu biganiro by’Abanyarwanda benshi batuye mu mahanga bari babashije kwitabira no kuganira na Perezida Kagame muri gahunda yabereye muri Canada ya «Rwanda Day Toronto 2013», ibyo biganiro byinshi birabera ku mbuga zitandukanye za internet, ndetse no mu binyamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga, bitandukanye by’abanyarwanda.
IGIHE yagiranye ikiganiro na Franco Ntazinda, uyobora Diaspora ya Toronto, ikaba ari nayo yakiriye icyo gikorwa, maze atubwira ko kwakira ino Rwanda Day (…) -
Abanyarwanda bari mu gihugu biteze byinshi kuri Rwanda Day Toronto 2013
23 September 2013Mu gihe habura iminsi mike hakaba umunsi udasanzwe ku banyarwanda baba mu mahanga, wiswe “Rwanda Day” izabera mu mujyi wa Toronto mu gihugu cya Canada, bamwe mu banyarwanda baravuga ko kuri iyi nshuro ya 6 ya Rwanda day bayitezeho byinshi.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuga ko mu nshuro zigera kuri eshanu umunsi wa Rwanda Day, umaze kubaho, bishimiye inyungu ziva mu biganiro umukuru w’igihugu ajya agirana n’abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda zitabira bene uyu munsi. (…)
IGIHE