00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amabwiriza ya MINISANTE yashyize mu gihirahiro abifuza gushinga amavuriro yigenga

Yanditswe na

Dusabimana Claver

Kuya 18 May 2012 saa 08:04
Yasuwe :

Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’amavuriro yigenga mu Rwanda bahangayikishijwe n’uburyo Minisiteri y’Ubuzima idafasha abashaka gushinga amavuriro yigenga. Bavuga ko ibananiza mu gutanga ibyangombwa bitewe n’amabwiriza batanga mu magambo gusa, ibi bikaba bibaviramo no guhomba kuko hari ibyo basabwa gutunganya bisaba amafaranga n’ibikoresho.
Nk’uko byatangarijwe IGIHE na Niwemwungeri Marie Therese Perezida w’ishyirahamwe ry’amavuriro yigenga, yavuze ko Minisiteri y’ubuzima ishyira amananiza (…)

Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’amavuriro yigenga mu Rwanda bahangayikishijwe n’uburyo Minisiteri y’Ubuzima idafasha abashaka gushinga amavuriro yigenga. Bavuga ko ibananiza mu gutanga ibyangombwa bitewe n’amabwiriza batanga mu magambo gusa, ibi bikaba bibaviramo no guhomba kuko hari ibyo basabwa gutunganya bisaba amafaranga n’ibikoresho.

Nk’uko byatangarijwe IGIHE na Niwemwungeri Marie Therese Perezida w’ishyirahamwe ry’amavuriro yigenga, yavuze ko Minisiteri y’ubuzima ishyira amananiza mu kubona ibyangombwa. Bashyira mu majwi uwitwa Gahungu Emmanuel, umuyobozi ushinzwe amavuriro yigenga muri MINISANTE.

Uyu mugabo bamuvugaho kuba adindiza amadosiye asaba gutangiza amavuriro. Amwe mu madosiye y’abantu basabye, hari iy’uwitwa Yamuragiye Jacqueline utuye mu Karere ka Nyarugenge avuga ko ku itariki ya 19 Kamena 2009 yandikiye MINISANTE asaba icyangombwa cyo gufungura Dispensaire abura igisubizo, akomeza kubikurikirana ariko ngo yagiye azitirwa n’umukozi ubishinzwe muri Minisiteri y’Ubuzima.

Mu ibaruwa yo ku itariki ya 15 Nzeri 2010, Yamuragiye yandikiye Minisitiri w’Ubuzima asaba kurenganurwa, yavuze ko yajyanye dosiye tariki ya 19/06/2009 isaba gufungura ivuriro riciriritse yakirwa na Dr Claire arayemera ndetse amubwira ko azamusura, ariko ngo yaje guhindurirwa imirimo haca igihe kinini harabuze ukurikirana bene ayo madosiye, nuko aho umusimbura mushya abonekeye Gahungu Emmanuel, akajya amubwira ko raporo y’akarere ituzuye.

Nyuma yo kwandikira Minisitiri w’Ubuzima, Gahungu yaramusuye asanga hari ibyo agomba gukosora arabikora, nuko asubiyeyo kumureba amubwira ko atazashobora na rimwe kuzabona uburenganzira bw’ivuriro ngo kuko yashatse kumurega.

Muri iyo baruwa ati “Nyakubahwa Minisitiri, ubu sinzi icyo nakora mumfashe kurangiza iki kibazo kuko nakodesheje inzu igihe kirekire kandi n’ibikoresho biraho ntacyo bikora birimo kwangirika”.

Undi nawe wahuye n’icyo kibazo ni uwitwa Mukagabiro M.Louise wo mu Karere ka Nyagatare washakaga gufungura ivuriro Cyabayaga ho mu Murenge wa Nyagatare nabwo ntiyahabwa igisubizo. Uyu avuga ko we bamubwiye mu magambo ko nta muntu ufite impamyabushobozi ya A2 wemerewe gufunguza ivuriro. Akibaza impamvu Minisiteri idashyira ahagaragara amabwiriza yanditse kugira ngo abe ari yo bagenderaho bakava mu gihirahiro.

Hari kandi uwitwa Nkundabarasa Dominique wo mu Kagari ka Karuruma Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, nawe yasabye ibyangombwa muri Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo afungure ivuriro ntiyabibona bitewe n’ikibazo cy’amashuri.

Avuga ko intumwa z’Akarere zamusuye zemeza ko nta mpamvu zamubuza gukora iyo mirimo, hanyuma akibaza impamvu mu Karere bamwemerera, byagera muri Minisiteri bakamwangira. Uyu yatangarije IGIHE ko kugeza ubu nta gisubizo arabona, ahubwo ngo bamweretse igipapuro kiriho amabwiriza ya Minisitiri Dr Agnes Binagwaho nayo ya vuba ku itariki ya 25 Ukwakira 2011. Muri ayo mabwiriza nta handitse ko bashaka abafite amashuri yo mu cyiciro cya A1 na A0 usibye kugira uburambe bw’imyaka itatu muri uwo mwuga.

Ku ruhande rw’Uturere, abashinzwe ubuzima bavuga ko nta mabwiriza barabona abuza abafite Dipolome ya A2 bize ubuforomo gushinga ivuriro. Nkunda Evariste ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyarugenge yatangarije IGIHE ko bafite amabwiriza yo mu magambo gusa.

Ati “tubifite mu buryo bw’amagambo gusa twabibwiwe na Gahungu Emmanuel, kugeza ubu nta mabwiriza turabona mu buryo bw’inyandiko”. Avuga ko bakigendera ku mategeko ya mbere ari nayo bahereyeho baha ibyangombwa Nkundabarama Dominique. Avuga ko nta yandi arasimbura ayo, ariko ngo bakumva mu magambo ko ushinga ivuriro agomba kuba afite niveau ya A1 na A0.

Ibikorwa bishingira ku mabwiriza ya Minisiteri

Gahungu Emmanuel ushinzwe amavuriro yigenga muri MINISANTE akaba anavugwa muri iki kibazo, yasobanuriye IGIHE ko ibyo bavuga ntaho bihuriye n’ukuri. Avuga ko ibyo akora ashingira ku mabwiriza yashyizweho na Minisiteri, aho byemejwe ko ushinga ivuriro agomba kubanza kuzuza ibisabwa byose birimo no kuba afite icyiciro cya kaminuza A1 na A2 mu by’ubuvuzi.

Ati “iby’umu A2 njye ntibindeba, nta mu A2 tugomba guha ivuriro tubiha guhera ku mu A1. Sinshobora kubirengaho rero”.

Gahungu akomeza avuga ko iyo idosiye imugezeho yujuje ibisabwa, mu masaha 72 iba yageze aho igomba kugera. Ati “cyeretse iyo itujuje ibisabwa, naho ubundi nta dosiye n’imwe yujuje ibyangombwa ndasubiza inyuma”.

Ku bijyanye n’amabwiriza avugwa ko ataboneka ku turere ahubwo agatangwa mu magambo, Gahungu yasobanuye ko ubusanzwe bahura kenshi n’abo mu turere. Ati “dukorana amanama kenshi, tuvugana nabo dukorana nabo, dufunga amavuriro turi kumwe nabo. Tuba turi kumwe buri munsi barabizi”.

Akomeza avuga ko mu kazi haba hari “note de service” Minisitiri yanditse avuga ko adashaka kongera guha abantu ba A2 uburenganzira bwo gushinga amavuriro. Ibyo rero ngo abaza bose barabibereka. Ati “rwose amabwiriza arahari arasinye”.

Gufata ibyo byemezo ngo byatewe n’uko abantu benshi bakoraga nta byemezo bafite, bagakoresha n’abantu batabyigiye nk’abavuye Congo. Akigera muri ako kazi, Gahungu ngo yakoze igenzura mu mavuriro yose mu turere atujuje ibyangombwa arayafunga, hanyuma agifite intege nke barayasindagiza akomeza gukora. Naho ubundi ngo hakenewe amavuriro afatika, adakora mu kajagari.

Umuyobozi mukuru ushinzwe amavuriro muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Jean de Dieu Ngirabega yasobanuriye IGIHE ko hari iteka ririmo gutegurwa rizahindura iryo mu 1998 akaba ari ryo ryemereraga aba A2 gushinga amavuriro. None rero ngo bigomba guhinduka hakemerwa gusa nibura abafite icyiciro cya A1 kuzamura. Ati “tugize amahirwe inama y’abaminisitiri yarihitisha”.

Dr Ngirabega akomeza avuga ko icyemezo cyafashwe kitagomba gusubira inyuma. Ati “hari ababirenganiyemo nta kundi twabigenza, ntabwo byasubira inyuma”. Ikindi ngo ku bavuga ko nta mabwiriza ari mu turere, ngo si byo ayo mabwiriza arahari.

Ishyirahamwe ry’amavuriro yigenga ryo risanga iki kibazo gikwiye gusobanuka kuko abashinzwe ubuzima mu turere badahuza na Minisiteri ibagenga. Bati “nihajyeho umurongo ngenderwaho w’ibyo tugomba gukurikiza kandi amabwiriza agere mu turere abantu bose bayabone hanyuma abantu bave mu gihirahiro”.

Iki kibazo, Ishyirahamwe ry’amavuriro yigenga ryanakigejeje ku Nteko Ishinga Amategeko bakaba basaba ko intumwa za rubanda zabafasha gukemura iki kibazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages