00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakora imibonano mpuzabitsina bafite umunabi baba bafite amahirwe macye yo gusama

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 4 May 2012 saa 09:51
Yasuwe :

Ibintu bitandukanye bishobora kugira uruhare mu gutinda gusama ku mugore, cyangwa bikamufasha gusama byihuse. Ariko kandi abakora imibonano mpuzabitsina bafite umunabi cyangwa bananiwe baba bafite Amahirwe makeya yo gusama.
Amakuru dukesha Famme actuelle, agaragaza ko ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 274 b’Abanyamerika bari hagati y’imyaka 18 na 40 bwagaragaje ko umugore udafite uburwayi runaka ashobora gusama igihe cyose ari mugihe cy’uburumbuke, igihe akoze imibonano yishimye nta (…)

Ibintu bitandukanye bishobora kugira uruhare mu gutinda gusama ku mugore, cyangwa bikamufasha gusama byihuse. Ariko kandi abakora imibonano mpuzabitsina bafite umunabi cyangwa bananiwe baba bafite Amahirwe makeya yo gusama.

Amakuru dukesha Famme actuelle, agaragaza ko ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 274 b’Abanyamerika bari hagati y’imyaka 18 na 40 bwagaragaje ko umugore udafite uburwayi runaka ashobora gusama igihe cyose ari mugihe cy’uburumbuke, igihe akoze imibonano yishimye nta munabi afite.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko abagore bagera mugihe cy’uburumbuke bagakora imibonano mpuzabitsina bafite umunabi cyangwa bananiwe, baba bafite amahirwe makeya yo gusama.

Umunaniro mwinshi utuma uburumbuke buba bukeya. Iminsi itanu mbere y’umunsi w’uburumbuke (ovulation) n’umunsi w’uburumbuke n’iminsi ikurikira uburumbuke umugore ushaka gusama, aba agomba kwitwararika no kwirinda ikintu cyose cyamutera umunabi n’umunaniro igihe agiye gukora imibonano.

Ubwo bushakashatsi kandi bwagaragaje ko umugore igihe akoze imibonano ananiwe mu nshuro 104, ni ukuvuga inshuro 4 mu cyumweru mugihe cy’amezi 6, aba abafite amahirwe amwe yo gusama. Muguhe undi we aba afite amahirwe yo gusama mu guhe cyose cy’uburumbuke.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages