Bimwe mu biribwa abantu barya bigira uruhare rukomeye mu gutuma uruhu rwabo rutohagira, ndetse no kugira ubuzima bwiza muri rusange.
Amakuru dukesha urubuga rwa Livestrong, avuga ko kwita ku mirire y’umuntu bimugiraho ingaruka nziza mu buzima, bwe mu rwego rwo kugira ubuzima buzira umuze no kugira uruhu ruhorana itoto.
-Icunga (Orange) ndetse n’indimu : Izi mbuto zikungahaye kuri vitamine C, iyo vitamine ikaba ifasha umubiri, gukura no kugira uruhu rutohagiye.
- Imboga : Aha twavuga nka karoti, ibihaza, beterave bigira uruhare mu gutuma uruhu ruhorana itoto.
- Inyanya : Ku bantu bashobora kuzirya ari mbisi, ngo zigira uruhare mu gutuma uruhu ruhora rutohagiye, ndetse zikagirira uruhu akamaro ko kururinda imirasire y’izuba ishobora ku rwangiza.
- Amavuta akomoka ku bimera : Aside iba iri mu bimera ituma habaho kwiyubaka ku ngirangingo nto zigize umubiri w’umuntu ndetse ayo mavuta akarinda umwuma uruhu rw’umubiri w’umuntu. Ayo mavuta akize cyane kuri vitamine E ndetse agatera uruhu guhora ruhehereye. Inzobere mu by’imirire zigira abantu inama yo gukoresha ubwoko bw’amavuta afite inkomoko ku bimera.
-Amata, inyama n’amagi : Byose bikize kuri vitamine A, vitamine B5, B6, B8 bityo ibyo biribwa bigahesha umubiri intungamubiri zingenzi, zituma umuntu ahorana ubuzima buzira umuze.
-Amafi : Kubera aside ziboneka mu mafi, zigira uruhare mu gutuma amaraso akwirakwizwa neza mu bice byose bigize umubiri ari nabyo bifasha ingirangingo nto z’uruhu zibasha kwiyubaka, rugahora ruhehereye.
-Amazi : Amazi ni ikinyobwa gituma umubiri ubasha kubaho. Nibura umuntu ubasha kunywa litiro 1,5 ku munsi mu bihe bisanzwe, mu gihe cy’ubushyuhe umuntu akaba yanywa litiro 2,5. Mu rwego rwo kugirango umubiri uhorane ubuhehere, n’uruhu ruhore rutohagiye.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Umunywi w’itabi ahura n’ibibazo bikomeye iyo avunitse
19.05.2013 |
|
Inigwahabiri zashyizwe ku rutonde rw’ibishobora kurwanya inzara ku Isi
14.05.2013 |
|
Ese umuntu agomba kugana muganga ari uko arwaye ?
14.05.2013 |
|
Gukoresha Sauna cyane, imwe mu ntandaro y’ubugumba ku bagabo
7.05.2013 |
|
Uruhinja rusinziriye rwumva ibyo ababyeyi bavuga
4.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |