Ubwonko bukora neza nibura iyo umuntu yasinziriye amasaha 7mu ijoro. Ibi ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bw’Abanyamerika mu nama mpuzamahanga y’ishyirahamwe Alzheimer yabereye I Vancouver muri Canada kuwa 14 Nyakanga2012.
Iyi nama yerekanye ko hari ikinyuranyo cyagaragaye ku abagore basinzira amasaha arindwi mu ijoro n’ abasinzira amasaha atanu. Nk’uko umuhanga Elizabeth Devore wo mu bitaro bivura abagore i Boston abivuga, ubu bushakashatsi byakorewe ku bagore 15 000 bwerekana ko abaryama amasaha arindwi buri munsi bagaragayeho kugira ubwonko bumeze neza kandi bukora neza, binyuranye n’abasinzira amasaha atanu.
Ariko na none abagore basinzira amasaha icyenda nabo byagaragaye ko bituma ubwonko bwabo budakora neza. Elizabeth avugako ibi bigaragara ku bagore bakiri bato ndetse no ku majigija.
Nkuko bivugwa n’urubuga rwa interineti 7sur7.fr, uyu mushakashatsi yagize n’uruhare mu bushakashatsi bwo kumenya isano riri hagati yo kubura ibitotsi(gusinzira munsi y’amasaha 5) n’ibyago byo gufatwa n’indwara y’umutima ndetse na diyabeti.


















TANGA IGITEKEREZO