IGIHE.com > Ubuzima > Inama

Igihingwa muti spiriline gifitiye umubiri akamaro


Yanditswe kuya 8-06-2012 - Saa 15:24' na Umurerwa Emma-Marie

Spiruline (algue microscopique) ni ubwoko bw’ikimera, kizwi na bacye haba mu Rwanda n’ahandi ku Isi. Nyamara ubushakashatsi bwagaragaraje ko gifite akamaro kanini haba mu mirire, kubera intungamubiri zacyo, mu kuvura indwara nyinshi ndetse kikaba cyakwisigwa nk’ amavuta.

Ishyirahamwe rya spiruline rikorera mu Karere ka Gasabo ,Umurenge wa Kimironko, ryabonye ubuzima gatozi bwo guhinga icyo gihingwa mu Rwanda.

Nk’uko twabitangarijwe na Kayitare Rwigema uhagarariye iryo shyirahamwe, akaba ari nawe wagize igitekerezo cyo kuzana icyo gihingwa mu Rwanda, ngo spiruline ni ikimera gikungahaye ku ntungamubiri nyinshi, harimo imyunyungugu nka fer, beta carotene (ivamo vitamine A ndetse na B12) ibonekamo imisemburo myinshi harimo iyitwa enzymes, aside zitandukanye zikenewe mu mubiri na poroteyine zingenzi zitabarika.

Nk’uko bitangazwa kandi n’impuguke mu birebana n’imirire, spiruline ifite 70% by’intungamubiri zose, bivuze ko ikubye inshuro 4 zose intungamubiri ziboneka mu nyama. Icyo gihingwa gifite ubushobozi bwo kuba cyatanga n’umwuka mwiza (oxygène) hifashijwe uburyo icyo kimera, kimwe n’ibindi byose bikoresha, hifashishijwe uburyo bw’ikoreshazuba-rwatsi (photosynthèse).

Umwihariko wa Spiruline ku buzima bw’umuntu

Ikimera Spiruline, iyo ukigereranyije n’ibindi bimera usanga hari umwihariko gifite, nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi bwagikozweh, mugihe soya igizwe na poroteyine zingana na 35%, spiruline yo ifite 70%, byiyongeraho imyungungugu myishi ifite nka fer, calcium, phosphore, magnesium n’indi myinshi iruta iboneka mu mata. Nka vitamini B12 iboneka muri icyo kimera iruta ubwinshi iba mu nyama y’umwijima mubisi (foie cru). Intungamubiri ya beta carotène iboneka mu kimera cya spiruline iruta cyane iba muri karoti inshuro 15 zose.

Igenzura ryakozwe kuri icyo kimera, ryemeza ko cyifitemo ibivumbikisho byinshi umubiri ukeneye kugira ngo uhorane ingufu.

Byumwihariko, ku bantu bakoresha imbaraga nyinshi, nk’abakora siporo, ngo bakwiye kujya bakoresha kenshi spiruline, mu rwego rwo kugarura ingufu baba batakaje.

Umwihariko wa spiruline harimo n’uko ifasha mu mikorere y’ingirangingo (cellules), ikoreshwa ry’umusemburo wa cholestérol umubiri uvana mu mavuta, uwo musemburo nawo uboneka muri spiruline.

Iki gihingwa gifite ubushobozi bwo kurwanya imirire mibi, kigabanya kandi umubyibuho ukabije, kikarinda ibura ry’amaraso mu mubiri (anémie) kubera ko gikungahaye ku myunyungugu nka fer na aside amine.

Umumaro wa spiruline mu kurinda no kuvura indwara

Ubushakashatsi bwakozwe kuri iki gihigwa bwemeza ko, kubera intungamubiri zikigize, gifite ubushobozi bwo kurinda umubiri virusi zishobora kwinjira mu ngirangingo (cellules). Muri izo virusi harimo itera iseru, indwara z’amatwi, ndetse n’iy’ibicurane.

Ku bagore batwitiye mu bwandu bw’agakoko gatera SIDA, ubushakashatsi ngo bwerekana ko kurya spiruline ku gipimo yabwiwe na muganga, bishobora kongera amahirwe yo kubyara umwana utanduye.

Spiruline nicyo kiribwa gikungahaye kuri aside nyabinure z’ingenzi arizo acide gamma linoléique, izi aside zikaba zituma umusatsi n’uruhu bikura neza bikagira n’isura nziza. Spiruline ishobora kuvangwa n’andi mavuta yo mu mutwe kugira ngo bifashe umusatsi gukura neza.

Yongera kandi abasirikari b’umubiri bo mu bwoko bwa lymphocytes T ndetse na B”. Ubushakashatsi kandi bwemeza ko iki kimera cyongera ubushobozi bwo kurwanya agakoko gatera SIDA.

Uretse ibyo kandi ngo spiruline ibuza indwara ya kanseri gukura. Ikindi kandi ngo ituma udukoko nkenerwa two mu mara (intestinal flora) dukora neza kandi ikagabanya ubwinshi bwa mikorobe bita candidat arbicans, zikaba ari udukoko dutera ingaruka mbi mu mubiri. Abahinde nabo bemeranya n’ ubushakashatsi bwakozwe n ’Abarusiya n’Abayapani.

Uko spiruline iribwa

Spiruline ishobora kuribwa uko yakabaye nyuma yo gusarurwa. Kimwe nuko ishobora kuribwa nk’ifu, cyangwa ikaba yashyirwa mu mutobe.

Mu kuyihinga, spiruline ikurira mu mazi y’urwunyunyu, mu mirima bita “bassin ”, aho icyo gihingwa gishyirwamo ibyangombwa ngo gikure neza (cyane cyane ifumbire nk’imyunyungugu).

Ikiro kimwe cya spiruline, kigura amafaranga 140.000 y’Amanyarwanda.

Bwana Kayitare Rwigema, ashishikariza ba rwiyemeza mirimo, kuba bashora imari muri icyo gihingwa-muti cya spiruline, kugirango kibashe gukwirakwizwa mu gihugu hose.

Hifashishijwe urubuga rwitwa spirulinedugarlaban.com, kubindi bisobanuro wahamagara Kayitare Rwigema kuri terefone igendanwa 0788461317

IBITEKEREZO
uyu ;ugqbo ni uwo gushimirwa ariko n'abaganga bakwiye kutubwira ngo umuntu yafata inagan iki, ku myaka runaka, kubiro runaka.... kugirango itazagira uwo igwa nabi.
Musubize19.06.2012 saa 08:57
Peace
NDASHIMIRA CYANE IGIHE.COM N'ABANDI BANTU NKA AHIMANA. NDAHAMYA KO ABANYARWANDA TURAMUTSE DUKUNZE GUSOMA, GUSHAKASHAKA NO KUBA KOKO POSITIVE THINKERS TWAGIRA UBUZIMA BWIZA TUKANABUSANGIZA ABACU. NDATEKEREZA KO NUTRITION EDUCATION ARI INGENZI CYANE KU BANYARWANDA BAKUNDA EJO HEZA HAZAZA (YOUTH) TUMOD
Musubize14.06.2012 saa 06:28
Thaddee
Ndishimye pe !!!! kandi nshimiye n'abamenye icyo gihingwa ; gusa icyo nabasaba ni uko bashyira imbuto zacyo ahagaragara zikagurwa abanyarwanda bose bagatozwa kugitegura ku mafunguro kuko ibyiza nk'ibyo sibyo kwihererana ahubwo bikwiye kugera kuri bose .
Musubize13.06.2012 saa 12:25
Suzi
Iyo spiruline itunganyije neza mushobora kuyisanga muri DYNAPHAM, mu gakinjiro hafi ya feu de signalisation. Bonne chance
Musubize11.06.2012 saa 05:09
XXXXXXXXXXXXX
Ibyiza nk'ibyo turabikeneye cyane, kuvuga ngo irahenze nta kiguzi cy'ubuzima wabona ahubwo mwe mubifiteho ubumenyi mubigire vuba muyitugezeho ariko mwirinde ko abatekamutwe bandi batuvangira bakajya batugurisha ibitari byo dore ko nabo bajya bahora biteguye mu guhahira ahadashoboka. Muzagire ahantu hazwi havugwe maze abanyarwanda twigurire, kuko mbonye ifite akamaro kenshi.
Musubize11.06.2012 saa 00:41
mahoro
Discovered in Tchad and immediately used by NASA astronauts. It could however, accumulate heavy metals (As, Hg, Cd,...) in large quantities and thus be highly toxic as well.
Musubize9.06.2012 saa 11:20
Sci
True. The best way is to use the "spiruline" as tablet after laboratory dosages .Basically, the spiruline contains a lot of chimical elements and if taken without moderation, it could have some bad side effects .For those interested, you can read more through "Google " . But in general, it is a good product even for the skin (therefore, well recommended by professional beauticians !!!! ) ...ahimana
9.06.2012 saa 15:10
ahimana
AHIMANA NA PAPY NDABASHIMIYE KUBA MUGERAEJE KUBONA INFORMATIONS(UBUSOBANURO) BUFATIKA ;NI BYIZA KO ABANYARWANDA TUJIJUKA ;TUGASOMA IBITABO BITANDUKANYE BY'IMIRIRE N'IMIBEREHO MYIZA.NAHO UWITWA CYANGWA WIYISE LEO WASOMYE NABI IYI NTAGO ARI ASPIRINE IVURA UBUBABARE CYANGWA IGABANYA UMURIRO.IKI GIHINGWA KITWA SPIRULINE. NKIBIBONA UBWA MBERE NABIBONANYE UMUTURANYI ;ARIKO KUKO TWARI ISHUTI NTIYABIMPISHE ;YAMBWIYE KO ARI BYIZA ;NGOMBA KUBIRYA KO YABIHAWE NA MWENE WABO UBA MURI MADAGASCAR ;ARIKO ATI NAHANDI BIRAHABA:GUSA KUKO BYASAGA NABI NABANJE KUBYANGA ;MUZIKO IBISA NABI KESHI ABANYARWANDA TUVUGA NGO NI UBUROZI:UBWO YARABIRIYE ;ATI NTIBYICA ;UBWO NATANGIYE KUBIRYA UBWO ;ARIKO NKABIRYA NIHISHE NGO HATAZAGIRA UBIMBONANA AKAVUGA KO ARI IMITI YINDI IFITI IBINDI BISOBAURO BITARI BYIZA : RWOSE NAJYE NDAMARA ABANYARWANDA IMPUNGENGE:UKO URYA SOYA ;TUNGURUMU ;IMBOGA ;IMBUTO ;AMAFI ;INKOKO N'IZINDI NYAMA WUMVA KO ARI INTUNGAMUBIRI ;NABYO NIBYO KANDI BYO NTIBIGIRA INGARUKA NK'UMUNTU URYA INYAMA ZITUKURA KUVA LE 01.01 KUGEZA LE 31.12. NTA KANSERI BITERA ;AHUBWO UBUKANA BUMWE BWAYO BURAGABANUKA.NTA MUVUDUKO UKABIJE W'AMARASO BITERA ;AHUBWO BIFASHA IMIYOBORO Y'AMARASO KANDI IKABA YAZIBUKA.IKIBAZO NI UKO TURYA KESHI IBIRYOSHYE KANDI BITWICIRA UBUZIMA BUHORO BUHORO INGARUKA ZIZAGARAGARA NA NYUMA Y'IMYAKA MYISHI ;ARIKO IBIDUKIZA CYANGWA BYADUKINGIRA TUKABISUZUGURA CYANGWA NTITUBYITEHO. UTASHOBORA GUFATA IFU YABYO ;AZASHAKE IBININI BYABYO.IGICIRO CYO SI BURI MU NYARWANDA WAKISUKIRA KUKO 140.000FRWS NI MESHI CYANE.MUGERAGEZE MUSHAKISHIRIZE MURI IBI BIHUGU BY'ABATURANYI ;CYANGWA SE HAGIRE UMUNYARWANDA UJYA KUBIGURA AKRE BUSINESS IDAHENDA CYANE UMUTURAGE.UWO BIDASHOBOKERA ;YITABAZE INTERNET. AZAWUGURA UTAGEZE KURI AYO MAFRANGA.
Musubize9.06.2012 saa 10:45
ITEKUBUZIMA
TB, Spiruline twayikoze ku buryu bw'uruganda n'abafransa muri Madagascar, ubu ndimo ndakora etude y'ukuntu yaba introduced muri Haiti mu rwego rwo kuzayiha abana barwaye indwara z'imilire mibi . Bagabo rero ni mujye mufata umwanya wo gusoma first ,..ubu uwababwira ko kiriya giti cyitwa "Moringa " muri aziya barimo bagisimbuza inyama ntawabyemera,....ningira amahirwe nkanyura mu Rwanda ndashaka kuzatanga ikiganiro mouzaruhame ku milire myiza kandi idahenze . Ndabakumbuye mwese , umwanya niwo mbuze gusa ,..uwashaka ko tumenyana yanyandikira kuri ahimanacyridion@yahoo.fr . Merci to igihe.com, muri mwiterambere ryo mu rwego rwo hehuru ...gusa inama nabagira ni uko ku nkuru zimwe na zimwe, muzajya mubanza mukazishungura, surtout iziri negatif cg se ziteye isoni. ahimana
Musubize9.06.2012 saa 05:25
ahimana
Ngaho uwo mugabo utemera niyisomere...ahimana -International nutritionist La spiruline : un complément alimentaire judicieux pour la nutrition du sportif ? La spiruline : une algue bleue pour le sport Quelles sont les propriétés nutritionnelles de la spiruline ? o Teneur en protéines o Teneur en acides gras o Teneur en vitamines o Teneur en minéraux et oligo-éléments La spiruline : un complément alimentaire de choix pour le sportif ? La spiruline : une algue bleue pour le sport La spiruline est une algue bleue pour le sport qui se développe dans les eaux chaudes et alcalines. Elle se présente sous forme de filaments enroulés en spirale. Pour se développer la spiruline utilise le gaz carbonique, l'oxygène et les minéraux de son milieu ainsi que la lumière solaire, comme source d'énergie (autotrophie). Elle est récoltée soit dans des gisements naturels (Afrique, Amérique du sud) soit dans des bassins spécialement construits pour sa culture. Après sa récolte, elle est consommée soit fraiche, soit séchée puis broyée. Quelles sont les propriétés nutritionnelles de la spiruline ? La culture de la spiruline a débuté dans un but humanitaire, pour lutter contre la malnutrition des populations locales. En effet, cette algue bleue est très riche en macronutriments et notamment en protéines et acides gras. Par ailleurs, elle renferme des quantités intéressantes de vitamines et minéraux. Protéines La teneur en protéines de la spiruline oscille entre 50 et 70% de son poids sec, la proportion variant suivant la période de l'année. Les protéines de la spiruline ont le gros avantage de contenir tous les acides aminés essentiels, comme l'œuf, même si les acides aminés soufrés sont faiblement représentés. Acides gras La spiruline contient des acides gras indispensables tels que les acides gras omega 3 et 6. Elle peut être considérée comme l'une des meilleures sources alimentaires d'acide gamma-linolénique. La teneur en acides gras varie suivant le milieu de culture car celui-ci va influe le profil nutritionnel de l'algue. Il est donc possible de l'enrichir pour obtenir une spiruline plus riche en acides gras et en d'autres nutriments. Vitamines Il est utile de souligner la richesse de la spiruline en vitamines anti-oxydantes A et E. Un des gros intérêts de la spiruline est qu'elle contient de la provitamine A (béta-carotène), précurseur de vitamine A, non toxique par accumulation. Sa teneur en vitamine E est très variable suivant la spiruline utilisée pour l'analyse. Elle peut être parfois s'approcher de celle du germe de blé. Minéraux et oligo-éléments La spiruline cultivée est particulièrement riche en fer. Des études ont montré que le fer présent dans la spiruline avait une grande biodisponibilité, contrairement à celui présent dans d'autres espèces végétales. Ces données font de la spiruline un complément alimentaire naturel pour les personnes carencées. La spiruline cultivée contient aussi beaucoup de zinc. Par ailleurs, elle est naturellement riche en magnésium. La spiruline : un complément alimentaire de choix pour le sportif ? Pour le moment, il n'existe que peu d'études sur les effets de la supplémentation en spiruline chez le sportif. En 2006, il a été montré que la complémentation en spiruline durant 3 semaines pouvait avoir un effet protecteur anti-oxydant lors d'un exercice. Par ailleurs, une étude très récente a montré un effet sur la performance de course après 4 semaines de supplémentation en spiruline, certainement liée à l'augmentation conjointe de l'oxydation des acides gras. Toutefois, cette étude n'a été réalisée que sur 9 volontaires seulement. De plus amples recherches sont donc nécessaires pour confirmer ce potentiel ergogénique. Si votre alimentation est peu équilibrée, une complémentation en spiruline peut s'avérer utile contre les risques de carences en vitamines, minéraux et oligo-éléments. La spiruline possède notamment un intérêt si vous avez tendance à être carencé en fer ou en magnésium. Par ailleurs, son potentiel anti-oxydant est intéressant à l'approche des compétitions. Comme les teneurs en nutriments varient suivant la provenance de l'algue, je vous conseille de comparer la composition nutritionnelle de plusieurs compléments de spiruline avant de faire votre choix.
Musubize9.06.2012 saa 03:32
ahimana
Ndi Nutritioniste ku rwego mpuzamahanga. Ibyo uwo mugabo avuga nibyo , gusa wenda igiciro nicyo cyaba gikabije .Ndashimira igihe -com kubera zitangaza inkuru zinyuranye ,..kandi abantu benshi mbere yo gukora bad comments bajye babanza basome cyangwa se basabe ibisobanuro bihagije .Let us be positive thinker, otherwise, ntaho twagera bavandimwe . If needed, I could provide more scientific evidences on the benefits of the "spiruline", at least nutritionally . Murakoze, ahimana
Musubize9.06.2012 saa 02:54
ahimana
Iyi aspirine mu ishyamba rya nyungwe n'abaturage ba bushenge nicyo bakoresha kuva mu mwaka w'1973, nubu abaganga benshi niho barya kugifata kubagikeneye, none numvise ngo kayitare rwigema niwe wakizanye, ngo ikilo ni 140'000Fr ugishaka nampe itike yo kujya icyangugu nkimuzanire, mwanya w'ibihumbi ijana na..., banyarwanda asprine itera ibibazo iyo ufashe irenze iyo umubiri wawe ukeneye witaye ku myaka n'ibiro ufite, uzabimenya gute rero jya kwa muganga bafite asprine itunganyirijwe buri kigero urimo we kwiyahuza ibyatsi utazi imyaka bimaze bimeze n'ibiro ufata.
Musubize9.06.2012 saa 02:30
Leo
None se bwana Leo ko numwa uvuga ibya aspirine kandi atari yo yavuzwe muri iyi article,ubwo ntiwakongera ugasoma witonze. Ugire amahoro.
10.06.2012 saa 06:01
umurungi
NDABWIRA UYU WIYISE CG WITWA TIGANA KO UDAKWIRIYE KWIRUKIRA GUSEBYA UYU MUGABO KAYITARE RWIGEMA NGO NI UMUTEKAMUTWE KANDI UTARABANJE GUSHAKISHA AMAKURU YOSE CYANGWA SE INFORMATION ZOSE.IKI GIHINGWA SPIRULINE GISHOBORA KUBA KITARAMENYEKANA MU RWANDA CYANE ;ARIKO KIRIHO KANDI KIRAZWI.UZEGERE ABADIVE BASOMA IBITABO BY'IMIRIRE UZAKIBASANGANA NI IFU Y'ICYATSI:UYIMINJIRA KU BIRYO CYANGWA WAYIVANGA NO MU BINDIBINYOBWA.NAYIMENYE NAJYE MU NYAKA INE ISHIZE NYIHAWE N'UMUNTU W'UMUDIVE TWARI TUZIRANYE. USOME KURI INTERNET URAMENYA AHO IVA ;MURI AFRIKA NAHO IRAHABA ;NDETSE NO MURI FRANCE ;IKINDI IBIHUGU BY'IBURAYI IRACURUZWA MADUKA Y'IBIRYO CYANGWA PHARMACIE. IKINGIRA INDWARA NYISHI KANDI IRINDA KURWARAGURIKA ;IRINDA CYANGWA IKAGABANYA UBUKANA BWA KANSERI ;DIYABETI ;GUSA NABI KU RUHU ;YONGERA IMBARAGA IKAGABANYA N'IBIRO NKUKO BYAVUZWE HARUGURU.GUSA IRAHENDA ARIKO SINZI NIBA MU RWANDA KOKO HARI AHO IRI NGO BATURANGIRE TUYIGURIRE ABABYEYI BACU N'IMIRYANGO YACU.MURI TCHAD HO IKORESHWA CYANE MURI CENTRE NUTRITIONELLE(MU BIGO NDERABUZIMA BYITA KU MIRIRE Y'ABANA BATO).NGAHO MUGIRE UBUZIMA BUZIRA UMUZE.MUTIBAGIWE NO GUKORA SPORT ;IMYITOZO NGORORA MUBIRI ;NDETSE NO KUGENDA N'AMAGURU BYIBUZE RIMWE MU CYUMWERU 30 KUGEZA KURI 45MIN(IMINOTA30 KUGEZA KURI 45 BIRHAGIJE)SINGOMBWA KWIRUKA ;UTABISHOBOYE ;UGENDA AHANTU HAREHARE:CYANGWA SE UGATEMBERA KU MAGURU MURI CARTIER AHO UTUYE. MBIFURIJE UBUZIMA BWIZA ! ABANTU IFASHA CYANE ;NI ABANA ;ABANTU BASHAJE ;NDETSE N'ABANTU BASHAKA KUGABANYA IBIRO. IKINDI NARANGIRA ABANTU BAJYA BARYA CYANE NI SEZAME ;INDIMU CYANGWA SE UTABONYE INDIMU AGAHEKENYA POIVRON(PUWAVURO MBISI CYAGWA IDAHIYE NEZA ITETSWE)KUKO IRUSHA VITAMIN INDIMU. NASABAGA KAYITARE RWIGEMA KO YANDIKA AHO TWAYIBARIZA MU MUJYI WA KIGALI CYANGWA SE AHANDI YABA IBONEKA
Musubize8.06.2012 saa 13:33
ITEKUBUZIMA
Kayitare Rwigema ntabwo ari umuteka mutwe , ahubwo azanye agashya mu rwanda. spiriline mubindi bihugu by,afurika yakemuye ikibazo cy'imirire mibi . twavuga( Burukina faso, repubulika yo hagati y'afurika :centre afrique, Burundi, Togo, Senegal, Mali, Algeriya, na Madagasikari ) . ahubwo Kayitare Rwigema n'uwo gushyigikirwa. Spiriline ishobora gukorwamo ifu ,ushobora kuyishyira mubiryo nkuko ukoresha umunyu, ushobora kuyishyira mugikoma icyari cyo cyose nkuko ushyiramo isukari. ivura Bwaki. N.B : Ku ba rwayi ba SIDA , Spiriline ivura biriya bisebe barwara mu kanwa biterwa na " Candida Albicans". ishobora no gukorwa mo ibinini by'intungaamubiri ( mu BUFARANSA barabikora).
Musubize8.06.2012 saa 12:51
papy

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!