Prepex ni uburyo bushya bumaze igihe gito butangijwe mu Rwanda, bukaba buje gukemura ibibazo bitari bikeya.
Ubu buryo umwihariko bufite hakaba harimo kuba budasaba ibikoresho bihambaye, ubumenyi buhanitse, ntibumara igihe kinini, ntibusaba guterwa ikinya kandi ntibunasaba kubaga no kudoda ubukoreshejweho, ikiyongera kuri ibyo kandi n’uko ari na bumwe mu buryo bubasha kugabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA kugera kuri 60%.
Nkuko tubikesha Dr Lt Col Bitega Jean Paul uyoboye igikorwa cyo guhugura no gukeba abagabo hakoreshejwe impeta (Prepex) avugako ubu buryo bwavumbuwe bwatangiye kwigwaho hano mu Rwanda muri Gashyantare 2010. Nyuma yo kubugerageza kandi bagasanga ari uburyo bworoshye, bwizewe ndetse bwihutisha igikorwa cyo gukeba abagabo (gusiramura) ubu bwatangiye gukoreshwa hirya no hino mu gihugu batibagiwe no hanze y’igihugu nko muri Zimbabwe aho bamaze gutangizayo iyi gahunda.
Mu kiganiro Bitega yagiranye n’abanyamakuru yasobanuye kandi yerekana uko impeta ya Prepex ikoreshwa. Ngo mbere y’uko igikorwa cyo kwambika impeta ya Prepex igitsina cy’umugabo kiba habanza gukorwa n’isuzuma niba koko ugiye kukambikwa abasha kugakoreshwaho kuko ngo hari bamwe bagaragara basanga batabasha kugakoresha.
Muri abo batabasha kugakoresha ngo baba basanze bafite ibibazo birimo kuba imiterere y’igitsina cye idateye neza (aha ngo ni igihe basanze akenge ko kunyariramo kari kuruhande), kuba afite infection (indwara zangiza igice cy’igitsina), kuba agahu k’igitsina gafatanye cyane bigatuma haboneka umwanya muto utakwirwamo impeta bakwambika. Ibi bimaze kugaragara kubagera ku 10% mubo bamaze kwakira.
Iyo ibyo bimaze kugenzurwa hakurikira igikorwa cyo gupima virusi itera SIDA nyuma ukambikwa impeta. Impeta wambikwa itwara igihe kiri hagati y’iminota itatu n’itandatu gusa. Iyo umaze kwambikwa iyi mpeta urataha ugategereza igihe cy’iminsi irindwi ugasubira kwa muganga maze bakayigukuraho.
Impamvu ituma utegereza igihe cy’iminsi 7 yasobanuwe ngo ni uko haba hategerejwe y’uko impeta uba washyizweho ibanza gukora igikorwa cyo kwica igice kiba kigomba gukatwa ku gitsina cy’umugabo, ibyo bikaba bikorwa hahagarikwa amaraso yakagombye gutembera muri icyo gice, maze iyo ayo maraso ahagaritswe biviramo icyo gice gupfa akaba ari nacyo gikurwaho nyuma y’iminsi 7.
Gusa twatangarijwe ko biba byiza iyo umuntu umaze gukebwa ategereza igihe kingana n’ibyumweru 6 kugira ngo yongere akore imibonano mpuzabitsina, naho muri icyo gihe cy’iminsi 7 uba ubasha kwihagarika uko bisanzwe ndetse ukanakora isuku bisanzwe, ikiba kidashoboka gusa n’ugukora imibonano mpuzabitsina.
Tubibutseko ubu buryo bwaje buje kunganira ubundi buryo bwari busanzwe buriho bwo gukeba abagabo (gusiramura) gusa ubwo buryo ubugereranije n’ubu bwa Prepex Dr Lt Col Bitega akaba avugako usanga bufite itandukaniro rinini cyane, kuko wasangaga ari uburyo bugoye inshuro eshanu kurusha Prepex, naho ubu buryo bushya buje bukaba bufite umwihariko wabwo kuko butuma ukomeza no gukora imirimo yawe iyariyo yose uko bisanzwe ibi bikaba bitandukanye cyane n’uburyo bwari busanzweho kuko ababukoreshwagaho abenshi bongeraga kugira imirimo bakora aruko bamaze gukira.
Dr Lt Col Bitega mu mibare yadutangarije yavuzeko kugeza ubu mu Rwanda hagati ya 85 na 90% y’abagabo badakebwe (basiramuwe), naho iki gikorwa batangiye bakaba bamaze gukeba (gusiramura) abarenga 2,300. Mu ntego ya Leta ihari ubu akaba ari ugukeba (gusiramura) abagera kuri 2,000,000 mu gihe cy’imyaka 2.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Umunywi w’itabi ahura n’ibibazo bikomeye iyo avunitse
19.05.2013 |
|
Inigwahabiri zashyizwe ku rutonde rw’ibishobora kurwanya inzara ku Isi
14.05.2013 |
|
Ese umuntu agomba kugana muganga ari uko arwaye ?
14.05.2013 |
|
Gukoresha Sauna cyane, imwe mu ntandaro y’ubugumba ku bagabo
7.05.2013 |
|
Uruhinja rusinziriye rwumva ibyo ababyeyi bavuga
4.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |