Kugira ibiro byinshi ku mugore utwite, bigira ingaruka ku mwana ndetse nawe ubwe, aho ashobora guhura n’uburwayi butandukanye atewe n’uwo mubyibuho, ibyo bikaba byamugiraho ingaruka mu gihe cyo kubyara.
Ashakashatsi bo mu bitaro bya Mont Sinaï, bayobowe na Dr M. Retnakaran mu mujyi wa Toronto mu gihugu cya Canada, bakoreye ubushashatsi ku bagore bagera kuri 472.
Nk’uko amakuru dukesha urubuga rwa destinationsante, akomeza abivuga ngo abagore baba bafite umubyibuho ukabije mbere yo gusama ndetse no mu gihe batwite, ngo bagira ibyago byinshi byo kubyara abana bari hejuru y’ibiro 4, ibyo ngo bigatuma mugihe cyo kubyara bigorana, kuburyo bishobora no kubaviramo kubagwa.
Ibi rero ngo bikaba bitandukanye n’abagore ibiro byabo byiyongera mu gihe batwite gusa.
Aba bashakashatsi bakomeje bavuga ko ari byiza ko abagore birinda umubyibuho ukabije mu rwego rwo kwirinda ibyago birimo kubagwa, kumara umwanya munini ku nda ndetse no kuva cyane kandi hatirengagijwe ko ibiro bikabije bigira ingaruka nyishi ku muntu, harimo ndetse no kuba umugore utwite ashobora kubayaharwarira indwara ya diyabete, indwara zo mu myanya y’ubuhumekero, ndetse n’izindi ndwara ziterwa n’umubyibuho ukabije, hakiyongeraho no kubyara umwana ufite umubyibuho ukabije.


















TANGA IGITEKEREZO