00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo gusukwaho acide, arasaba ubufasha ngo abashe kwivuza

Yanditswe na

Olivier RUBIBI

Kuya 30 April 2012 saa 04:47
Yasuwe :

Nyiransabimana Vestine w’imyaka 36 amaze amezi ane arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kigali (CHUK ) ku gitanda cya 44; arasaba ubufasha bw’amafaranga y’u Rwanda miliyoni indwi kugirango abashe kwivuza.
Vestine yasutswe acide mu maso n’umusore witwa Twizeyimana Ephrem kuwa 11 Mutarama uyu mwaka kubera ko yashakaga ko amubera umugore, mu gihe we yari yarakundanye n’undi musore yewe bakaba bari gusezerana imbere y’Imana kuwa 12 Gashyantare uyu mwaka.
Nyiransabimana yatangarije IGIHE ko ari (…)

Nyiransabimana Vestine w’imyaka 36 amaze amezi ane arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kigali (CHUK ) ku gitanda cya 44; arasaba ubufasha bw’amafaranga y’u Rwanda miliyoni indwi kugirango abashe kwivuza.

Vestine yasutswe acide mu maso n’umusore witwa Twizeyimana Ephrem kuwa 11 Mutarama uyu mwaka kubera ko yashakaga ko amubera umugore, mu gihe we yari yarakundanye n’undi musore yewe bakaba bari gusezerana imbere y’Imana kuwa 12 Gashyantare uyu mwaka.

Nyiransabimana yatangarije IGIHE ko ari umubyeyi ufite abana babiri, yize mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi rya Kigali (KHI). Uyu mubyeyi yatandukanye n’umugabo we wa mbere byemewe n’amategeko, ahabwa abana babyaranye ngo abarere. Nyuma yaje gukundana n’undi musore, kuwa 29 Ukuboza 2011 bakaba bari basezeranye imbere y’amategeko.

Kuwa 12 Gashyantare bari gusezerana imbere y’Imana yewe n’ubutumire (Invitations) bwari bwatanzwe. Twizeyimana Ephrem amaze kubona invitation yatangiye kuzajya abaza Nyiransabimana impamvu yamwanze, ati: “ Harya wanyanze kubera ko ndi umukene?" , akongeraho ko yoshywa n’isura ye, ati "Nshobora kuzayihindanya”.

Kuwa 11 Mutarama uyu mwaka, Twizeyimana Ephrem yaje mu rugo kwa Vestine ahagana saa moya za nijoro amusaba ko yamushyirira agakarita ka Tigo muri Telefone ye ngo kuko hari umuntu yashakaga guhamagara, yongeraho ko byaba byiza bavuye muri salon bakajya hanze hatari urusaku.

Nyiransabimana Vestine yarabyemeye bajya hanze, mu gihe arimo gushyiramo ikarita Ephrem yahise amusukaho acide yari afite mu gikombe, arangije aramubwira ati:” jyenda nawe ujye usabiriza wumve uko abakene tubaho”. Kuva ubwo yahise abura.

Nyiransabimana Vestine yaboneyeho kunyomoza amakuru avuga ko uyu muhungu yamurihiye amashuri, ati: “ Icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa, nigiye ku nguzanyo ya Leta yewe twanamenyanye maze kurangiza amashuri”.

Iyo urebye uko acide yamugize ubona biteye agahinda: mu gituza hose ni ibisebe ndetse no mu maso harahindanye; gusa yadutangarije ko yaciye mu cyuma bagasanga amaso akiri mazima ariko mu gituza yarangiritse cyane ku buryo byabaye ngombwa ko babaga umubiri wo ku bindi bice bakagenda bawutera ku gituza.

Uyu mubyeyi aba mu kintu kimupfutse hose ku buryo iyo ukibonye utakeka ko habamo umuntu. Nk’uko yakomeje abitangariza IGIHE, ngo yaje kurebwa n’abaganga b’Abahinde bamubwira ko uburwayi afite bwakira abashije kugera mu Buhinde, bakaba baramubwiye ko byatwara agera kuri miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Vestine avuga ko aya mafaranga atayabona, ati: “ Nta n’ubwo nari nayatunga." Akomeza asaba abagiraneza kumufasha akabasha kujya kwivuza kugirango akomeze kurera abana be nawe akomeze kwibeshaho.

Vestine akomerewe na none n’imiti yandikirwa n’abaganga kandi kenshi na kenshi RAMA itayishyura. Aha yatanze urugero rw’umuti yisiga mu maso witwa Isobethodine iodine 10% crème ugura amafaranga 12 000 kandi awisiga kabiri mu cyumweru. Ati:” Udufaranga twose nari narizigamye twanshizeho”.

Nyiransabimana Vestine yagize ati:” Umuntu ufite umutima utabara yamfasha nkabasha kuva mu bibazo n’amakuba ndimo, Imana yazamwitura”.

Nk’uko Vestine yabitangaje, umugiraneza wese wakwifuza kumufasha yabinyuza kuri konti numero 403107659011 iri muri Banki y’Abaturage; ushobora kandi kumubona kuri numero 0788511830 ya MTN, cyangwa kuri TIGO 0728511830.

Hagati aho Twizeyimana Ephrem n’ubwo yakoze ibi byose ntabwo yari yashirwa. Kugeza ubu aracyahamagara Vestine amubwira ko azamubona, akongeraho ati:” Wagize amahirwe ntiwapfa amaso", akanamubaza ibibazo bigaragarira Vestine ko hari umuntu umuha amakuru yose y’uburyo abayeho. Yongeyeho ko inzego zishinzwe umutekano zamuba hafi kuko buri gihe uyu muntu amuhamagara akamutera ubwoba.

Ubugome Twizeyimana Ephrem yakoreye Vestine ntabwo ariwe bwakozeho gusa kuko n’umwe mu bana be yagize ikibazo mu mutwe, akaba nta kintu ashobora gukora ari wenyine kubera ko aba avuga ko ari bukorerwe ibya mfura mbi na Twizeyimana Ephrem.

Kuri ubu, abana Vestine yasize mu rugo bacumbikiwe n’abaturanyi be ku Gitega.

Vestine n'umwe mu bana be waje kumusura
Nguyu Vestine akiri muzima
Iki kintu kimeze nk'ikirugu nicyo aba apfukiranyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages