00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benshi mu byamamare mu Rwanda bashenguwe n’urupfu rwa Kanyamibwa Patrick

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 11 September 2014 saa 10:45
Yasuwe :

Inkuru y’urupfu rw’umunyamakuru Kanyamibwa Patrick ikimara kumenyekana, inshuti ze, abavandimwe be, abo bakoranaga bya hafi n’abamuzi bose ntibahise babyakira nk’uko bigaragazwa n’ubutumwa benshi banditse ku mbuga nkoranyambaga.
Patrick Kanyamibwa witangiye bikomeye uruganda rw’indirimbo zihimbaza Imana, yazize impanuka ya moto yabaye mu mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2014.
Benshi mu banyamakuru bakoranye na we mu Rwanda, abahanzi yafashije, n’inshuti ze banditse ubutumwa (…)

Inkuru y’urupfu rw’umunyamakuru Kanyamibwa Patrick ikimara kumenyekana, inshuti ze, abavandimwe be, abo bakoranaga bya hafi n’abamuzi bose ntibahise babyakira nk’uko bigaragazwa n’ubutumwa benshi banditse ku mbuga nkoranyambaga.

Patrick Kanyamibwa witangiye bikomeye uruganda rw’indirimbo zihimbaza Imana, yazize impanuka ya moto yabaye mu mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2014.

Benshi mu banyamakuru bakoranye na we mu Rwanda, abahanzi yafashije, n’inshuti ze banditse ubutumwa burimo amagambo agaragaza agahinda batewe no kubura uyu mugabo bafataga nk’umukozi warangwaga no kudacika intege mu mwuga we.

Ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Twitter ndetse na Whatsapp, hakwirakwijwe amafoto y’uyu munyamakuru aherekejwe n’ubutumwa bw’akababaro bwihanganisha umuryango we.

Patrick Kanyamibwa yakoreye ibitangazamakuru hafi ya byose byandika, amaradiyo nka Flash fm, Isango Star, Inkoramutima, Radio 10 n’ahandi. Apfuye yari umunyamakuru wa Family TV mu kiganiro “Jambo Gospel”

Hano ni mu bitaro bya Kibagabaga bamaze kumenya ko ashizemo umwuka(uri kumwe n'umupolisi ni we mugore we)

Mu byarangaga Kanyamibwa harimo: guharanira impinduka mu muziki w’indirimbo z’Imana, itumanaho ryihuse, kwicisha bugufi , kuvuga mu ijwi rituje, gufasha benshi mu bahanzi mu itegurwa ry’ibitaramo, gukorana n’itangazamakuru hafi ya ryose mu Rwanda, kudacika intege mu kazi n’ibindi.

Patrick Kanyamibwa yavukiye mu Mujyi wa Rubavu kuwa 5 Gicurasi 1982. Yize inderabarezi (Normale Primaire) mu mashuri yisumbuye, naho muri kaminuza akaba yarize mu ishami ry’itangazamakuru muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Kanyamibwa yashyingiranwe na Mukabacondo Jeanine Keza, babyaranye umwana witwa Kenzo Mugisha Kanyamibwa. Ubu bari bamaranye imyaka itanu babana.

Umuhango wo kumushyingura uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2014 saa tanu mu irimbi rya Rusororo. Kumusezeraho ni mu rugo iwe i Gikondo.

Urupfu rwa Kanyamibwa rwashenguye benshi:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages