00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FDLR gushyira intwaro hasi? Biragoye cyane kwemeza ibi!

Yanditswe na

Frank Mwizerwa

Kuya 30 May 2014 saa 04:26
Yasuwe :

Mu gihe byari bimaze iminsi byibazwaho n’abantu benshi ku biherutse gutangazwa ko umutwe wa FDLR witeguye gushyira intwaro hasi ugahagarika ibikorwa by’iterabwoba, ku munsi w’ejo Professor Ntumba Luaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari (ICGLR) yatangarije I Bujumbura mu Burundi ko umutwe wa FDLR kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2014 urashyira intwaro hasi ndetse ugahita uhagarika ibikorwa bibi wakoreraga mu Burasirazuba bwa Congo. (…)

Mu gihe byari bimaze iminsi byibazwaho n’abantu benshi ku biherutse gutangazwa ko umutwe wa FDLR witeguye gushyira intwaro hasi ugahagarika ibikorwa by’iterabwoba, ku munsi w’ejo Professor Ntumba Luaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari (ICGLR) yatangarije I Bujumbura mu Burundi ko umutwe wa FDLR kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2014 urashyira intwaro hasi ndetse ugahita uhagarika ibikorwa bibi wakoreraga mu Burasirazuba bwa Congo.

Amakuru y’ibijyanye no gushyira intwaro hasi kwa FDLR ntiyigeze avugwaho rumwe cyangwa ngo yizerwe ijana ku ijana ko ari ukuri bitewe n’uko atari ubwa mbere uyu mutwe utangaza ibi ariko bwacya ukumva ngo aha n’aha habaye igitero, ari ho benshi bahera bavuga ko ibi bikwiriye “gufatwa nk’ikinamico”.

Tariki 12 Mata 2014 ni bwo Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kasohoye itangazo kagaragaza ko kakiriye kandi kishimiye itangazo kohererejwe na FDLR rivuga ko uyu mutwe uhagaritse ibikorwa byose bihungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse baboneraho “kwamagana jenoside yo muri Mata 1994”.

Aka kanama kahise gahamagarira abarwanyi ba FDLR gushyira mu bikorwa amagambo, kagashyira intwaro hasi ndetse bakihutira gutaha mu Rwanda mu mahoro ndetse no gufasha Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda muri Arusha gufata abasize bahekuye u Rwanda kugeza ubu bakidegembya hirya no hino.

Bukeye bwaho tariki ya 18 Mata 2014 umutwe wa FDLR wasohoye ibaruwa ifunguye wandikira abakuru b’ibihugu ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ifite iyi nteruro mu mutima wayo: “The present letter serves as an invitation to you as to come and witness live the handing over of FDLR’s weaponry to the international–African relevant authorities, namely SADC” tugenekereje bisobanura mu Kinyarwanda “Intego y’iyi baruwa ni ukubatumira kuza gukurikirana imbonankubone igikorwa cya FDLR cyo gushyikiriza intwaro abayobozi b’imiryango n’ibihugu bya Afurika, harimo na SADC”.
Muri iyi baruwa bakaba baragaragazaga ko iki gikorwa kizakorwa kuri uyu munsi kuwa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2014.

Nyuma yo kumenya iby’iri tangazo, IGIHE yaganiriye na Olivier Nduhungirehe wungirije Uhagarariye U Rwanda mu Muryango w’Abibumbye ngo agire icyo abivugaho, adusubiza muri aya magambo:

“Biriya FDLR irimo byo kubwira amahanga ko yashyize cyangwa se yiteguye gushyira intwaro hasi ni ikinamico tumenyereye. Si ubwa mbere biba si n’ubwa nyuma. Ikibazo ariko ni uko imvugo atari yo ngiro. Bamara kubivuga, nyuma y’iminsi tukumva basagariye abaturage bo mu duce tumwe na tumwe twa Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo”.

Biteganijwe ko igikorwa cyo gushyikiriza abayobozi b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga intwaro za FDLR kibera ahitwa Baleusa muri Kivu y’Amajyaruguru na Lubumba muri Kivu y’Amajyepfo.

Gusa n’ubwo bitaramenyekana niba koko iki gikorwa cyashyize kikaba, nk’uko Olivier Nduhungirehe yabitangarije IGIHE, biragoye cyane kwemeza cyangwa kwizera ko iki gikorwa kiraza kuba kuko muri iyi minsi ibiri gusa ishize hamaze gutangazwa ko hari ibitero FDLR yagaragayemo muri Congo.

Kimwe muri ibi bitero ni icyaguyemo abasirikare 12 bo mu mutwe wa FDLR bishwe kuwa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2014 (habura iminsi itatu ngo bashyire intwaro hasi) mu mirwano yabahuje n’ingabo za leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hafi y’umupaka na Uganda nk’uko Loni yabitangaje kuri uyu wa Gatatu.

Indi mirwano ikazeni iyavuzwe ko ishyamiranije umutwe wa FDLR ufatanije na Pareco bahanganye na Maï-Maï NDC iyoborwa n’uwitwa Cheka; iyi mirwano bivugwa ko imaze iminsi kuko yatangiye kuva tariki ya 23 Gicurasi 2014 (habura iminsi 6 ngo bashyire intwaro hasi).

Ese ibi bitero ni ibyo gusezera ku rugamba ngo babe basezera ku rusaku rw’amasasu kuko bazarukumbura?

Ese umuntu uri gukora ibarura ry’ imbunda (inventory/ inventaire) ngo azazishyikirize abandi azi neza umubare wazo, arazibatura akazijyana mu rugamba?

Ese iyi mirwano ni ubushotoranyi bukorerwa FDLR yituramiye ngo tuvuge ko iba yitabara?

Ibi byose byatuma umuntu yemeza ko gutangaza ko uyu mutwe w’iterabwoba uzashyira intwaro hasi ari ikinamico imenyerewe cyangwa se ko hari ikindi uyu mutwe ugamije, aya matangazo akaba ari uburyo bwo kujijisha amahanga ko bafite umutima wo guhagarika imirwano kandi hari ibindi bikorwa birenze ibyo basanzwemo bari gutegura.

Foto: Internet


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages