00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pierre Buyoya: “Kimwe na benshi, numijwe n’imvugo n’imyitwarire bya Francois Hollande”

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 2 December 2014 saa 07:56
Yasuwe :

Umukandida utarahiriwe n’igikorwa giheruka cyo guhitamo umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Pierre Buyoya, kimwe na Minisitiri Louise Mushikiwabo ndetse na bamwe mu bari bahagarariye ibihugu byabo mu nama iheruka ya Francophonie, ntiyaripfanye kuko yatangaje ko yumijwe cyane n’amagambo yavugiwe na Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande i Dakar muri Senegal, ubwo yahaga isomo abakuru b’ibihugu bya Afurika ku (…)

Umukandida utarahiriwe n’igikorwa giheruka cyo guhitamo umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Pierre Buyoya, kimwe na Minisitiri Louise Mushikiwabo ndetse na bamwe mu bari bahagarariye ibihugu byabo mu nama iheruka ya Francophonie, ntiyaripfanye kuko yatangaje ko yumijwe cyane n’amagambo yavugiwe na Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande i Dakar muri Senegal, ubwo yahaga isomo abakuru b’ibihugu bya Afurika ku bijyanye n’ihindurwa ry’itegeko nshinga.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Pierre Buyoya yatangaje ko imvugo n’imyitwarire bya Perezida Francois Hollande mu ijambo yavugiye I Dakar muri Senegal asanga bidakwiye. Yagize ati “ Wakeka ko iri jambo yarimo ararigeza ku bantu runaka bo mu gihugu cye, batari abakuru b’ibihugu by’Afurika yari ahagaze imbere yabo. Kimwe na benshi imyitwarire n’imigirire bye byaranyumije.”

Pierre Buyoya ntiyagarukiye aho kuko yakomeje atangaza ko mu bindi byamwumije mu ijambo rya Hollande harimo uburyo yasobanuye ibyabereye muri Burkina Faso, ati “Ibyabaye muri iki gihugu byaturutse ku kuba hari ibitarimo byubahirizwa, gusa ntibyari bikwiye ko ashyira umugabane wose w’Afurika mu gatebo kamwe. Kuvuga ko buri wese uzagerageza guhindura itegeko nshinga nta mwanya afite muri OIF ni ukurengera cyane. Buri gihugu kirihariye.”

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, nyuma gato y’isozwa ry’inama ya Francophonie yafashe iyambere mu kugaragaza akababaro yatewe n’imvugo yavuze ko isa n’iy’umubyeyi ubwira abana be yakoreshejwe na Perezida François Hollande mu nama yahuriyemo n’abakuru b’ibihugu bagenzi be, aho kubatega amatwi akabategeka uko bagomba kuyobora ibihugu byabo.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa France 24 kugira icyo avuga ku ijambo rya François Hollande, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati: “Ndabona bibangamye cyane kuba Perezida aza mu nama ya Francophonie ataje kuganira na bagenzi be, ahubwo aje kubategeka ibyo bakora mu bihugu byabo, ibi ntibisobanutse."

Mushikiwabo yakomeje agira ati "Ese ubundi ni nde ufatira Abanyafurika ibyemezo by’ahazaza habo muri politiki? Ntabwo Paris ari yo ifatira Abanyafurika ibyemezo, ibyo birumvikana. Ibi bivuze ko Perezida w’u Bufaransa ashobora gutanga igitekerezo cye, yewe yanatanga inama, natwe kandi bikaba bityo, ariko kuvuga ngo ‘Naje i Dakar kubwira Abanyafurika ko…’ si byo na gato, turi muri 2014”.

Kanda hano urebe ikiganiro Mushikiwabo yagiranye na France 24.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages