00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SA: Urusengero rwa Pasiteri wategetse abayoboke be kurya inzoka rwatwitswe

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 18 August 2015 saa 07:10
Yasuwe :

Urusengero rwa Penuel Mnguni, umuhanuzi akaba n’umuyobozi w’Itorero ryitwa “End Times Disciples Ministries” muri Afurika y’Epfo, rwatwitswe n’abantu batashimishijwe n’igikorwa yakoze cyo gutegeka abayoboke b’iri torero kurya inzoka nzima.

Nyuma y’aho mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2015, Pasiteri Penuel Mnguni ategekeye abayoboke b’Itorero ayoboye kurya inzoka nzima abizeza ko ziri buhinduke shokora (Chocolates), iki gikorwa cyababaje abanyafurika y’epfo batari bake, by’umwihariko ihuriro ry’amatorero ya Gikirisitu.

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa ‘RFI’ dukesha iyi nkuru yatangaje ko nyuma y’aho uyu muryango uhuriweho n’amatorero ya Gikirisitu utangiye ikirego Polisi yo mu Mujyi wa Pretoria ikavuga ko nta shingiro gifite, abakirisitu n’abandi baturage ngo bafashe umwanzuro wo kwihanira uyu mupasiteri, bakamutegeka kurya imbeba n’imiserebanya ari bizima.

Ku cyumweru tariki ya 10 Kanama 2015, ni bwo bari bateguye gukora icyo gikorwa, ariko ku bw’amahirwe make bagize ngo basanze uyu mupasiteri atari ku rusengero rwe ruherereye ahitwa Soshanguve, bararakara batwika ihema basengeragamo.

Uwo mupasiteri yabizezaga ko inzoka ziza guhinduka Chocolats kubera kwizera

Julius Malema, umwe mu bagiye guha igihano Pasiteri Penuel Mnguni, yagize ati “Twashakaga ko uwo mwigisha w’ibinyoma aha urugero abayoboke be na we akarya ibikoko bizima.”

Nyuma yo gutwika ihema uyu mupasiteri yigishirizagamo, Polisi ngo yatangiye iperereza, ariko magingo aya nta muntu urafatwa.

Ihuriro ry’amadini ya gikirisitu ryashinjwaga kuba inyuma y’iki gikorwa, rikaba ryavuze ko cyakozwe n’abaturiye uru rusengero, kubera urusaku rwinshi ruruturukamo, ndetse n’inyigisho bavuga ko ari iz’ibinyoma, zirimo gukandangira hejuru y’abagore baryamye hasi, gutegeka abantu kurya inzoka, kurya inweri zo ku mitwe yabo n’ibindi.

Bagiye kumushaka ngo nawe bamutegeke kurya ibisimba bibisi, bamubuze batwika urusengero rwe

Indi nkuru wasoma: http://www.igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/afurika-y-epfo-pasiteri-yategetse

Emma-Marie Umurerwa
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages