00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Yiyemeje kuburanira Tumuhirwe ushinjwa gukorera iyicarubozo umwana

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 26 November 2014 saa 11:07
Yasuwe :

Umunyamategeko w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Ladislaus Rwakafuzi yatangaje ko agiye guha ubufasha mu by’amategeko Jolly Tumuhirwe, umukozi wo mu rugo w’imyaka 22 ukurikiranyweho gukorera iyicaruboza umwana w’umwaka umwe n’igice (Arnella Kamanzi ) yareraga ndetse asaba abantu bose gukomeza kumufata nk’umwere kandi bakubaha uburenganzira bwe.
Nk’uko tubikesha Daily Monitor, Ladislaus Rwakafuzi yasabye abantu bose kubaha uburenganzira bw’uyu mukobwa wagaragaye muri videwo (…)

Umunyamategeko w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Ladislaus Rwakafuzi yatangaje ko agiye guha ubufasha mu by’amategeko Jolly Tumuhirwe, umukozi wo mu rugo w’imyaka 22 ukurikiranyweho gukorera iyicaruboza umwana w’umwaka umwe n’igice (Arnella Kamanzi ) yareraga ndetse asaba abantu bose gukomeza kumufata nk’umwere kandi bakubaha uburenganzira bwe.

Nk’uko tubikesha Daily Monitor, Ladislaus Rwakafuzi yasabye abantu bose kubaha uburenganzira bw’uyu mukobwa wagaragaye muri videwo akorera umwana iyicarubozo ndetse bagakomeza kumufata nk’umwere kugeza igihe urukiko ruzamuhamiriza icyaha.

Yagize ati “Nzishimira kugerageza kumufasha kubera ko Isi yose yamurakariye. Akeneye ubufasha mu by’amategeko akagira umuntu umwunganira. Itegeko Nshinga ryacu riteganya ko agomba gufatwa nk’umwere kugeza igihe ahamirijwe icyaha tutitaye kubyo abantu babonye”

Umunyamategeko Ladislaus Rwakafuzi witeguye kunganira mu mategeko umukozi wo mu rugo wakoreye iyicarubozo umwana

Yakomeje agira ati “Birababaje kuba Isi yose iri kumucira urubanza, nyamara akeneye ubutabera. Buri wese yibwira ko bafite ibimenyetso simusiga”

Uyu munyamategeko wageregeje kurengera abari bakurikiranyweho gutera ibisasu i Kampala mu 2010 abaturage bakamwanjama, yagaragaje kutemera n’ibigaragara muri videwo avuga ko iteye kwibaza byinshi.

Ladislaus Rwakafuzi yagize ati “Videwo ituma umuntu yibaza byinshi. Ndikwibaza ukuntu umuntu upima ibiro bibarirwa muri 80 yahagaraga ku mugongo w’umwana ntihagire imvune igaragara iboneka. Hari ibibazo byinshi byo kwibaza kuri iriya videwo”
Ibi yabitangaje ku munsi w’ejo nyuma y’aho imiryango itegamiye kuri Leta yitaje uyu mukozi wo mu rugo kubera ubukana bw’icyaha akurikiranyweho.

Umwana Arnella Kamanzi wahohotewe n'umukozi

Umuyobozi mukururu w’Ishyirahamwe ry’abagore b’abanayamategeko muri Uganda(FIDA), Eunice Musiime yagize ati “Twamaganye byimazeyo iyicwarubozo iryo ari ryo ryose rikorerwa abana. Hari abari batangiye kuvuga ko tugiye gufasha uriya mukobwa ariko sibyo, ahubwo turaha agaciro kuba twafasha ababyeyi b’umwana kubona ubutabera”.

Yakomeje avuga ko ubu icyo bashyize imbere ari umwana aho kwita cyane ku mukobwa nk’uko bajyaga bafasha abandi bagore bari mu byago.

Aida Girma uhagarariye ishami rya UNICEF nawe yamaganiye kure ibyakozwe n’uriya mukozi wo mu rugo ndetse agaragaza ko ari ibikorwa bya kinyamaswa bivutsa abana uburenganzira bw’ibanze.

Jolly Tumuhirwe akurikiranyweho iyicarubozo yakoreye umwana w'umwaka umwe n'igice

Jolly Tumuhirwe ubu afungiye muri gereza ya Luzira aho akurikiranyweho iyicarubozo no kugambira kwica, akaba azongera kugaragara imbere y’ubutabera mu Kuboza tariki 8 uyu mwaka.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages