Nyuma y’ibitaramo bibiri byateguwe n’abahanzi mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo gushyira mu kigega cy’iterambere Agaciro (AgDF), kuri uyu wa Kabiri bashyikirije Minisiteri y’Imari n’Igenamimbi amafaranga yavuye muri ibi bitaramo agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi na kimwe (1 701 000).
Aganira na Igihe, Ibambe Jean Paul, umwe mu bari bashinzwe imigendekerere y’iki gitaramo, yadutangarije ko n’ubwo aya mafaranga yavuye muri ibi bitaramo atari menshi nk’uko byari byitezwe ariko bishimira muri rusange icyavuyemo kuko igikuru cyari igitekerezo n’ubushake bwo kubikora abahanzi bagaragaje.
Abajijwe niba aya mafaranga yashyikirijwe Minisiteri y’imari n’igenamigambi ari yo koko yavuye mu bitaramo byombi cyangwa niba hari andi mafaranga yaba yaragiye mu bindi bikorwa nko kwihemba n’ibindi, Ibambe yavuze ko nta muntu waje muri ibi bikorwa agamije inyungu cyangwa guhembwa, gusa ngo hari amafaranga asagaho gato ibihumbi 216 yakoreshejwe nko mu ngendo n’ibindi bikorwa byo kunoza ibitaramo.
N’ubwo habaye ibi bitaramo bibiri, abahanzi bavuga ko umusanzu wabo atari aha urangiriye kuko ngo hari n’ibindi bitaramo bitegurwa kuzakorerwa mu Ntara no hanze y’u Rwanda kandi hari n’abahanzi n’amatorero bateganya ibitaramo ku giti cyabo byose bigamije gukusanya amafaranga yo gushyira mu kigega Agaciro.
Kanda HANO urebe amafoto y’uko ibyo bitaramo byagenze



















TANGA IGITEKEREZO