Iyi mibare yatangarijwe abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko bagize Ihuriro ryita ku Mibereho myiza y’Abaturage, RPRPD, ubwo baheruka muri aka Karere mu byumweru bibiri bishize, yagarutsweho kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Werurwe mu Nama rusange y’abagore.
Depite Mwiza Esperance yabwiye IGIHE ko iyi mibare iri hejuru cyane gusa ashimangira ko bazakomeza gukora ubukangurambaga.
Ati “Imibare twabonye, hari aho batubwiye ko abana barenga 400 bari hagati y’imyaka 14 na 18 muri aka karere babyaye mu mwaka ushize. Iyi mibare ni minini cyane, biraterwa n’ibintu byinshi birimo kuba ababyeyi baradohotse; barabyara gusa ntibakurikirana abo babyaye, nta biganiro biba hagati y’ababyeyi n’abana, ikindi kubyara abana benshi, unanirwa kubahaza bakajya kwishakishiriza.”
Yakomeje atangaza ko bibabaje cyane gusa agasanga hagomba gukorwa ubukangurambaga abaturage bakigishwa ndetse n’ubuyobozi bugashyiramo imbaraga.
N’ubwo u Rwanda rushyiraho ingamba simusiga zo guhangana n’ikibazo cy’abana baterwa inda, hari abemeza ko kubona amakuru ku bazibateye bikirimo imbogamizi.
Niyonsaba Jacqueline ati “Icyo ni ikibazo kitwugarije cyane, tugomba gufatira ingamba, aho abana bari hasi y’imyaka 18 bari guterwa inda kandi ntihagaragare amakuru y’abazibateye kugira ngo tubashe kubakurikirana. Abenshi bashukwa n’abagabo bubatse ingo, twateganyije ko mu mugoroba w’ababyeyi tukaganiriza urwo rubyiruko.”
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga kubarura aba bana bibafasha kumenya uburyo bakora ubukangurambaga bwo guhangana n’iki kibazo.
Ati “Ni imibare rusange yose tuba twarafashe ku bana baba baragiye batwita, imibare yose tuba tuyifite tukareba nko mu myaka itanu ishize, muri iyi myaka icumi ishize abana bari muri iki kigero cy’imyaka batwise ni bangahe kugira ngo tubone naho dushingira dufata ingamba z’ubukangurambaga no gukumira iryo twita rya bo.”
Iyi mibare ishyizwe hanze nyuma y’igihe gito no mu Karere ka Nyamasheke, hatangajwe ko abana bagera ku 170 batewe inda mu Kagari ka Ntango mu Murenge wa Nyabitekeri.
Ibibazo by’ingutu byugarije umuryango Nyarwanda, birimo abangavu baterwa inda zitateguwe, imirire mibi, isuku nke n’amakimbirane, Madamu Jeannette Kagame, yabigarutseho kuwa 8 Werurwe 2017, ubwo Isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, asaba Abanyarwanda kongera kubitekerezaho.



















TANGA IGITEKEREZO