Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu cy’Amatora Charles Munyaneza yabivuze kuri uyu wa 27 Kanama 2015 mu kiganiro ‘Biravugwa’ cya radiyo Isango Star, ubwo yari abajijwe ikibazo cy’abavuga ko bashaka kuzatora Perezida Kagame ariko bakaba batajya basohoka kuri Lisiti y’itora kubera ubusembwa.
Munyaneza yakuriye inzira ku murima abahamwe n’icyaha cya Jenoside, aho yavuze ko amategeko y’u Rwanda yambura uburenganzira bwo gutora umuntu wese wahamwe n’icyo cyaha.
Yagize ati “Umuntu uwo ari we wese urukiko rushobora kumwambura uburenganzira bwo gutora, rukabivuga ruti kubera icyaha runaka weho ntiwemerewe gutora tugukuyeho ubwo burenganzira bwo gutora.”
Mu magambo ye yavuze ko nubwo umucamanza ataba yarabivuze mu rukiko, uhamijwe icyo cyaha ahita yamburwa ubwo burenganzira bwo gutora.
Ati “Ariko iri tegeko ntirigarukira aho, rivuga ko n’uwahamwe n’icyaha cya Jenoside gipfa kuba cyaguhamye ntabwo gisaba ngo umucamanza avuge ati ‘icyaha cya Jenoside kiraguhamye kandi ntiwemerewe kuzatora’ gusa kubera uburemere bwacyo, ubwacyo kigukuraho uburenganzira bwo gutora.”
Bitewe n’icyaha cyakozwe ushaka guhanagurwaho ubusembwa abisaba yandikiye urukiko rukuru cyangwa urukiko rwa gisirikari ku manza zaciwe n’inkiko za Gisirikari.
Kuwa 4 Kanama 2015, IGIHE yasohoye inkuru yavugaga ko Bamwe mu bafunguwe batewe inkeke n’ubusembwa bwatuma batitorera Kagame ngo bamwiture imbabazi yabagiriye, icyo gihe basabaga ko bakurirwaho ubusembwa bakamutora kuko bari mu bifuje ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryahinduka ngo umukuru w’igihugu yongere abone uburenganzira bwo kwiyamamaza.
Bucyana Stanislas yavuze ko iki kintu kimuniga kuko mu ndoto atora Kagame ariko akaba atajya asohoka kuri Lisiti y’itora kandi abona kumuhundagazaho amajwi ari yo nyiturano yamuha aramutse abonye ubwo burenganzira.
Yagize ati “Ndagirango mbabwire ikintu kiniga rero nk’intumwa za rubanda, maze Kagame aramfunguza. Iyo ndyamye ndamutora ariko kuri lisiti z’itora bambwira ko nta burenganzira bwo kumutora mfite. Nagirango muzamumbarize muti ‘nk’uwo muntu ushaka kugutora arazira iki?”
Mu magambo yari yatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yasabaga abo bantu kujya gusobanuza ku banyamategeko bakareba niba bafite uburenganzira, kuko amategeko y’u Rwanda ateganya ihanagurabusembwa.



















TANGA IGITEKEREZO