00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa bigaranzuye abahungu mu gutsinda ibizamini bya leta mu cyiciro rusange

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 12 January 2015 saa 08:59
Yasuwe :

Imitsindire y’abana b’abakobwa n’iy’abahungu yahinduye isura mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2014, abakobwa barushije abahungu gutsinda ari benshi mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Ubwo kuri uyu wa mbere tariki 12 Mutarama 2015 Minisiteri y’Uburezi hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) bashyiraga ahagaragara amanota y’ibizamini, mu kugereranya imitsindire, byagaragaye ko mu cyiciro rusange abakobwa batsinze cyane kurusha abahungu.
Mu mwaka (…)

Imitsindire y’abana b’abakobwa n’iy’abahungu yahinduye isura mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2014, abakobwa barushije abahungu gutsinda ari benshi mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Ubwo kuri uyu wa mbere tariki 12 Mutarama 2015 Minisiteri y’Uburezi hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) bashyiraga ahagaragara amanota y’ibizamini, mu kugereranya imitsindire, byagaragaye ko mu cyiciro rusange abakobwa batsinze cyane kurusha abahungu.

Mu mwaka w’amashuri 2013, mu cyiciro rusange mu banyeshuri 86,451 bakoze ibizamini bya leta, 86.57% ( ni ukuvuga 74,541) baratsinze. Muri bo, abakobwa batsinze ari 38,195 bangana na 51,03% by’abakoze, mu gihe abahungu ari 36,656 bangana na 48.97%.

Mu mashuri abanza, abanyeshuri 157,033 bakoze ibizamini bya Leta, abangana na 84.5%(ni ukuvuga 132,698) baratsinze. Muri bo abakobwa batsinze ari 60,789 (45.76%), abahungu ari 71,969 bangana na 54,24%.

N’ubwo Ministeri yishimira izi mpinduka nyuma y’aho uburezi bw’umukobwa butejwe imbere mu Rwanda, nta mpamvu izwi yatumye abakobwa barusha abahungu mu cyiciro rusange, ngo nibura bayikomereho batazongera kwigaranzurwa.

Minisitiri w’Uburezi, Prof. Lwakabamba Silas, yagize ati “Hakenewe ubusesenguzi hakamenyekana ibisobanuro by’uko mu mashuri abanza abakobwa barushijwe n’abahungu gutsinda, ariko byagera mu cyiciro rusange ho abakobwa bakaza imbere.”

Mu bihe bishize, abakobwa bahabwaga amahirwe arenze ku y’abahungu, bagafatirwa ku manota make kugira ngo bahabwe amashami y’ibyo biga mu mwaka wa kane.

Uretse kwishimira ko abana b’abakobwa bari gutera imbere mu mitsindire, Minisitire y’Uburezi iranishimira ko abanyeshuri batsinze neza mu mwaka wa 2014 (84.5%) ugereranyije n’umwaka w’amashuri wa 2013 (batsinze ku kigero cya 84.12%).

Indi nkuru wasoma : Abarenga 84% batsinze ibizamini bya leta mu mashuri abanza n’icyiciro rusange

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages