00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bikomeje kugorana kwesa imihigo abaturage batibonamo - Minisitiri w’Intebe Murekezi

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 22 April 2015 saa 08:54
Yasuwe :

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yemera ko kuba abaturage badahabwa umwanya mu itegurwa ry’imihigo bituma inanirana kweswa.

Minisitiri w’intebe yabivuze kuwa 16 Mata ubwo yaganiraga inama n’abayobozi b’inzego bwite za Leta ku ishyirwaho rya gahunda nshya yo gutegura imihigo no gusuzuma aho iya 2014-2015 igeze yeswa.

Muri iyo nama, Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu buryo bushya bwo gutegura imihigo igomba guhera mu ngo, abaturage bakayibonamo kandi igahuzwa n’ingengo y’imari, icyerekezo na gahunda z’igihugu.

Yagize ati "Abaturage bagomba kwibona mu mihigo, kuba hari inanirana, ni uko iyo ubegereye bakubwira ko nta ruhare bagira mu gutegura imihigo, bumva abayobozi bababwira mu nama ngo bagiye gutegura imihigo ariko nta ruhare babigiramo. Bagomba kugira umwanya mu buryo budasanzwe mu gutegura imihigo’’.

Gatabazi Gervais, umuturage wo mu kagari ka Kinyange, Umurenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, yatangarije IGIHE ko mu 2010 bigeze kujya babwirwa gusinya imihigo mu ngo zabo bagaharanira kuyesa bigafasha ubuyobozi.

Icyakora ngo muri iki gihe ntibigikorwa, ati "Tugisinya iriya mihigo yo mu ngo zacu warwaniraga kuyesa, ubu rero usanga ubuyobozi bwarabiretse bitagikorwa, ntibatugezaho imihigo baba bahize ngo tugire uruhare mu kuyesa cyangwa tunafatanye kuyitegura bitewe n’icyo dushaka kitubereye’’.

Yongeyeho ko babona imihigo nk’ibintu byo mu biro bireba abayobozi gusa bo bitabareba.

Abayobozi na bo bemeza ko kudaha abaturage umwanya mu mihigo bituma baza mu myanya ya nyuma mu kuyesa kuko abaturage ntibaba bayumva, ntibanayimenya, niyo bagize ibyo basabwa gukora biri mu mihigo ubuyobozi bwasinye, babibona nk’igitugu kuko nta makuru baba babifiteho.

Kuwa 28 Ugushyingo 2014, uwari umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ambroise Ruboneza, yavuze ko kuba ako Karere karaje mu myanya ya nyuma mu kwesa imihigo ya 2013-2014, ari uko abaturage badafatanya n’abayobozi gutegura imihigo ngo bayigiremo uruhare.

Yagize ati "Tugowe cyane n’uko iyo ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) gikoresha isuzuma mu baturage ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, bavuga ko nta na kimwe cyakozwe, biterwa n’uko nta ruhare bagira mu itegurwa ry’imihigo, bityo ntibamenye ibizakorwa ngo babishyigikire’’.

Imihigo ni gahunda Leta yihaye zo kwiha intego mu nzego zose, hagamijwe kuzamura iterambere ry’igihugu n’abaturage muri rusange. Imihigo ikaba igomba kubakira ku mbaturabukungu (EDPRS) n’icyerekezo cy’igihugu.

Uyu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016 politiki yo gutegura imihigo ikaba yaravuguruwe.

Indi nkuru wasoma: Leta y’u Rwanda yavuguruye imitegurire ya politiki y’imihigo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages