00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bitinde bitebuke abanyereza umutungo wa Leta bazajya babiryozwa

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 10 December 2015 saa 08:25
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubutabera irimo kureba uburyo umuntu wanyereje umutungo wa Leta yazajya yishyuzwa kugeza igihe arangirije kuryozwa ibyo yanyereje cyangwa yacunze nabi hatitawe ku gihe byazamara.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta yungirije, Isabelle Kalihangabo yatangaje ko hakiri imbogamizi mu kugaruza imitungo ya Leta bitewe n’uko abawunyereza batawiyandikaho, ngo n’ubwo biri uko ntabwo bizarangirira aho kuko umutungo wa Leta utagomba guhera uko byagenda kose.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri, ifite insanganyamatsiko igira iti”Uruhare rw’inzego z’ubutabera mu micungire myiza y’umutungo wa Leta”, ihuje abacamanza, abanyamategeko n’izindi nzego zikora muri minisiteri z’ubutabera mu bihugu by’u Rwanda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Congo Brazaville, Kalihangabo yatangaje ko u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo abanyereza umutungo bakurikiranwe ndetse banahanwe, n’ubwo hakiri ikibazo cy’uko umutungo unyerezwa utarabasha kugaruzwa 100%.

Yagize ati“Abagaragazwa n’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta ,Umuvunyi mukuru ndetse n’izindi nzego z’ubutabera ko banyereje umutungo wa Leta cyangwa ko bawukoresheje nabi barakurikranwa bakanafatirwa ibihano ariko ikibazo duhura nacyo ni uko usanga iyo tugiye kureba umutungo wanyerejwe ngo ugaruzwe , usanga batarawiyanditseho bikagorana kuba wavuga ngo uyu mutungo wanditswe kuri runaka niwo minisiteri ishaka wanyerejwe n’ukurikiranyweho icyaha.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo icyo kikiri imbogamizi, nka Minisiteri y’Ubutabera irimo kureba uburyo uwo mutungo utagomba guhera burundu mu maboko y’abawunyereje.

Ati“...N’ubwo uwo mutungo uba wanditswe ku bandi, minisiteri irimo irareba uko uwo mutungo wazajya ugaruzwa hatitawe ku gihe byazatwara cyose kuko usanga uyu munsi ntacyo umuntu afite ( kuri konti ) ariko ejo akaba aragifite, ...turimo kureba ukuntu umutungo wa Leta utazajya uhera burundu mu maboko y’abawunyereje cyangwa barawucunze nabi.”

Kalihangabo avuga ko umuntu yazajya yishyuzwa uwo mutungo kugeza igihe amariye kuwishyura.

Muri Nzeli uyu mwaka, Minisiteri y’Ubutabera yari yagaragaje ko muri miliyari 200 zagomba kugaruzwa mu isanduku ya Leta mu mwaka wa 2014 hagarujwe miliyari 50 gusa.

Muri 2014 bwo , abayobozi 243 nibo basubije amafaranga arenga miliyoni 60 bari baranyereje mu ngengo y’imari ya 2011-2012.

Hitezweho ko ibizava muri iyi nama bizafasha ubucamanza bwo mu bihugu byayitabiriye kurushaho gufasha mu icungwa neza ry’umutungo wa Leta.

Iyi nama yahuje izo nzego yateguwe n’Urugaga rw’Abavoka bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika BAR (American Bar Association) rukorera mu Rwanda, Burundi, Congo-Kinshasa ndetse na Congo Brazaville, ku bufatanye na Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD).

Isabelle Kalihangabo, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera akaba n'Intumwa nkuru y'Ungirije ya Leta
Bamwe mu bitabiriye iyi nama

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages