Igishanga cy’Umurago gikomoka ku kiyaga cya Cyohoha ya ruguru n’umugezi w’Akanyaru kirigitishije umwana w’imyaka 15 witwa Mbaraga Emanuel, mwene Gahamanyi Leonard na Twizerimana Therese bo mu mudugudu wa Remera, Akagari ka Gicaca, Umurenge wa Musenyi. Iyo nsanganya ibaye kuri iki gicamunsi ahagana saa cyenda.
Iki gishanga kiri hagati y’imirenge ibiri uwa Shyara n’uwa Musenyi yo mu karere ka Bugesera. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi, Oscar Murwanashyaka, yabwiye IGIHE ko umwana waguyemo ari uwo mu murenge ayobora.
Ati “Bari bagiye koga mu gishanga n’abandi bana, yari afite imyaka 15. Kugeza ubu yarigise barimo kumushakisha ntarazamuka. Iki gishanga gifite amazi menshi, gifitemo imyobo nyinshi, turacyategereje ko aboneka.”
Murwanashyaka yasabye abaturage kwitondera iki gishanga ati “Turasaba abantu bose begereye hariya hantu, baba bazi koga cyangwa abatabizi, ko bitemewe kujya muri biriya bizenga by’amazi. Turasaba ababyeyi gukomeza kubuza abana gukubagana bakinisha amazi, n’ibindi biganisha ku rupfu.”
Iki gishanga abaturage b’iyi mirenge bakunze kukishoramo bahanyura nk’inzira ya bugufi, bakanahagenda mu mato y’ibiti atujuje ibisabwa. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ikibazo cy’aho bukizi, akaba ari yo mpamvu babakangurira kutakigabiza, kuko batangiye kububakira umuhanda bazajya bakoresha aho kurigita.
Inkuru bifitanye isano:



















TANGA IGITEKEREZO