00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buri muyobozi w’ibitaro mu Rwanda yahawe imodoka

Yanditswe na
Kuya 20 January 2015 saa 08:17
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yahaye abayobozi bose b’ibitaro byo mu Rwanda, uko ari 48 imodoka zo mu bwoko bwa Toyota Hilux, zo kugenderamo, mu kuborohereza imirimo.
Buri modoka ifite agaciro ka Miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubwo yabahaga imfunguzo n’ibyangobwa byazo, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho yababwiye ko ari izo “kuborohereza gukurikirana no kwegeranya amakuru hagamijwe kongera ubushobozi bw’ibigo nderabuzima mu giturage”. Yabasabye kuzifata neza bakazitaho, birinda (…)

Minisiteri y’Ubuzima yahaye abayobozi bose b’ibitaro byo mu Rwanda, uko ari 48 imodoka zo mu bwoko bwa Toyota Hilux, zo kugenderamo, mu kuborohereza imirimo.

Buri modoka ifite agaciro ka Miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo yabahaga imfunguzo n’ibyangobwa byazo, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho yababwiye ko ari izo “kuborohereza gukurikirana no kwegeranya amakuru hagamijwe kongera ubushobozi bw’ibigo nderabuzima mu giturage”.

Yabasabye kuzifata neza bakazitaho, birinda kuzijyana mu nyungu zabo bwite.

Yagize ati “Muzikoreshe muzitaho nk’izanyu bwite, muzigenzura kandi mu myaka nibura ibiri muzabe mushobora kwigurira izanyu, mu bushobozi bw’ibitaro byanyu”.

Sibomana Straton Uyobora ibitaro bya Ruhango yashimye ko izi modoka zijyanye n’imiterere y’Akarere akoreramo.

Xavier Noel Dushimimana uyobora ibitaro bya Kabaya muri Ngororero we amwunganira agira ati “Ku bitaro dukenera kuzana imiti mu buryo buhoraho, hari ibikoresho byinshi twakeneraga i Kigali bikagorana kubizana, dukenera kujya kugenzura imikorere kureba uko abaganga bakora’ iyi modoka izadufasha mu gukora iyo mirimo.”

By’umwihariko izi modoka zizafasha abayobozi b’ibitaro gukusanya ku buryo bworoshye amakuru no gukurikirana imikorere y’abaganga bo mu bigo nderabuzima.

Umwe mu bayobozi b’ibitaro avuga icyo izi modoka bahawe zizabafasha:

U Rwanda rufite ibigo nderabuzima bigera kuri 440 n’ibitaro 48 biri hirya no hino mu turere.

Izi modoka zitezweho kuzafasha gukemura ububazi buimwe na bimwe byavugwaga mu buvuzi mu Rwanda, ugutanga izi modoka bikaba ari amwe mu mavugurura MINISANTE yari imaze iminsi iteganya.

Mu mpinduka n’amavugurura iteganya gukora kandi, Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangaza ko igiye kugabanya abaganga hakiringwa ubusumbane mu mishahara.

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaro-bya-ruhengeri-birashinjwa

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaro-bya-faisal-byongeye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages