Nyuma y’uko Dr. Karemangingo Charles wari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya ISAE Busogo ahagarikiwe by’agateganyo, muri Nyakanga umwaka ushize, kuri uyu wa Gatatu nibwo yakuwe kuri uyu mwanya burundu.
Gukurwa ku mwanya wo kuyobora ISAE kwa Dr Karemangingo byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2013, aho iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwabnda Paul Kagame yemeje Iteka rya Perezida rivana Dr. Karemangingo Charles ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE).
Kuwa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2012, nibwo Dr. Karemangingo Charles wari Umuyobozi w’Ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya ISAE Busogo riherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, rikagira n’irindi shami mu Mujyi wa Kigali yabonye urwandiko rumuhagarika ku mirimo ye.
Ihagarikwa rya Dr Karemangingo ryavuzweho byinshi n’abatandukanye ariko Itangazo ryasohowe na Minisiteri w’Uburezi muri icyo gihe ryavugaga ko ahagaritswe by’agateganyo. Kuva icyo gihe kugeza ubu yasimbuwe by’agateganyo na Dr Nyinawamwiza Laetitia wari Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Amasomo muri ISAE.
Inkuru bifitanye isano:
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya ISAE yahagaritswe ku mirimo ye



















TANGA IGITEKEREZO