Nyuma y’iminsi mike abaturage bahinga umuceri n’indi myaka mu gishanga cya kabuye, bavuze ko amazi mabi ava mu ruganda rw’isukari “Kabuye Sugar work SARL”agira uruhare mu kwangiza imyaka yabo, ubuyobozi bw’uruganda buvuga ko harimo n’ava mu mirima y’abaturage ubwabo.
Abaturage babashije kuvuganga na IGIHE, bavuze amazi ava muri uru ruganda atemba mu gishanga akivanga n’ayo bakoresha buhira imyaka yabo, igapfa.
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwanda-w-ibikatsi-biva-mu-ruganda
Tugerageza kuvugana n’abayobozi b’uru ruganda tariki ya 3 Ukuboza 2014, abacunga umutekano bari batubujije kwinjira, ariko abayobozi b’uru ruganda bo bavuga ko mu mazi yangiza imyaka harimo n’ava mu mirima y’abahinzi ubwabo.
Vvl Namarasimha Rao, umuyobozi w’uruganda, yavuze ko uru ruganda baruguze batazi ko iki kibazo gihari.
Yagize ati “Uruganda rumaze imyaka isaga 30 rwubatswe, ubwo twazaga kurukoreramo hari ibintu byinshi by’ibanze twihutiye gucyemura birimo kwagura ruganda n’ibindi, ariko ikibazo cy’amazi ntitwigeze tukireba. Dore ko nta n’umuturage wigeze akitugezaho.”
Ushinzwe ubutegetsi muri uru ruganda, Ir. Habimana Anselme avuga ko amazi abaturage bavuga ko abangiriza imirima, ari ava mu mirima yabo.
Yagize ati “Ayo mazi bavuga ko abangiriza imyaka n’ubundi aturuka mu mirima yabo, akanyura mu mpombo bashyize munsi y’uruganda, agahingukira mu mirima iri hepfo y’uruganda. Ntabwo bari barigeze batubwira ko ari ikibazo nta n’ubwo natwe twari twarigeze tukinjiramo kugirango tukimenye neza. Ayo mazi bavuga ko yangiza imirima, asohokera iwacu ariko yaturutse hanze, hafi 80% by’ayo mazi yangiza imyaka aturuka iwabo.”
Yongeyeho ati “Iyo imvura iguye hari amazi aturuka ku misozi no mu ngo z’abaturage akanyura muri za mpombo n’ubundi akajya mu mirima y’umuceli . Amazi twavuga ko ava mu ruganda agasohoka hanze ni nka 20 % gusa. Tugiye gushyiraho uburyo bwo kuyatunganya ku buryo azavamo amazi meza dushobora no kongera gukoresha, kandi twatangiye gukora inyigo.”
Kuri ubu uru ruganda rwasabye abayobozi b’ishyirahamwe ry’abahinzi b’umuceli ko bahagarika amazi aturuka iwabo anyura munsi y’uruganda, bakayashakira indi nziza kugirango ikibazo gicyemuke.



















TANGA IGITEKEREZO