Ibi yabitangaje nyuma y’uko mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 12 Werurwe 2017, ahagana saa saba zo mu rukerera, umwana uri mu kigero cy’imyaka 12 n’umuzamu wari ucunze umutekano ku ivuriro rya Ryankana mu Kagari ka Ryankana bishwe n’abantu bataramenyekana.
Nyuma y’ubu bwicanyi, ubuyobozi bwahise butumira inama y’umutekano yaguye igitaraganya, yabaye kuya 13 Werurwe 2017, ihuza inzego zitandukanye zirimo abayobozi b’imidugudu n’utugari mu mirenge ikora ku mbibi z’u Burundi, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose ndetse n’inzego z’umutekano.
Guverineri Munyantwari Alphonse yibukije abayobozi bo mu nzego zitandukanye ko bakwiye gufasha abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Yagize ati “Umutekano uhera ku kumva agaciro k’igihugu, ak’Umunyarwanda n’undi muntu urutuyemo. Iyo wamaze kumva agaciro k’igihugu cyawe ko kidakwiriye kuvogerwa, ko umwenegihugu adakwiye kugira ikimuhungabanyiriza umutekano kandi nawe urimo urabihagurukira, ugafatanya n’abandi bigashoboka, haba hasigaye gusaba abayobozi kugira ngo dufashe abaturage babasha kugira uruhare mu kwicungira umutekano.”
Munyantwari yakomeje avuga ko imyumvire y’abaturage ku mutekano n’uburyo babigirimo uruhare aho igeze hashimishije ariko ko bigomba kwiyongera kuko uko isi itera imbere n’ibyaha bigenda bihindura isura.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gihagano mu Kagari ka Ryankana,
Nzabamwita Venuste, yatangarije IGIHE ko yafashe ingamba zo kurushaho gukangurira abaturage gucunga umutekano birinda ko hari uwabaca mu rihumye.
Inzego z’umutekano zatangaje ko ziri gukurikirana aba bagizi ba nabi bahise bahungira mu Burundi.
Itangazo riheruka gushyirwa hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda nyuma y’ubu bwicanyi rivuga ko aba bantu bataramenyekana bari bitwaje imbunda bahise berekeza i Burundi mu gihe iyi nsanganya yabereye hafi y’umupaka w’u Burundi.
Inkuru bifitanye isano:
Rusizi: Babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana
RDF iri gushakisha abantu barashe abaturage babiri i Rusizi bagahungira i Burundi





Ibitekerezo 0