Iyi miti itangwa n’abiyita ko ari abakozi b’Imana hari abantu yagiye igira ingaruka ku buzima bwabo bakaribwa mu nda, bakababara umutwe n’ibindi.
Ingabire atuye mu mujyi wa Kigali, yemeza ko aherutse kujya ku muntu yita umukozi w’Imana amubwira ko afite ibyifuzo bitandukanye, nawe aza kumuha imiti yo kunywa nyuma yo kumusengera.
Mu kiganiro na Ingabire yagize ati “ Yanjyanye ahantu turi twenyine maze anyemerera kunsengera akankuraho imyuka mibi. Yansutseho imiti ntangira kuva ibintu mu mazuru, arangije ampa n’indi miti yo gutahana mu rugo, antegeka kujya nyinywa maze iyindi nkayikoresha mu buryo butandukanye.”
Gusa ngo kubera ukuntu iyi miti yari ifite impumuro mbi, Ingabire yagize impungeze ntiyayinywa.
Nyiramahoro Diane, wo mu Karere ka Gasabo yatangarije IGIHE ko yariye impapuro zo kumeza (Papier serviette) yakuye mu Itorero ryitwa “Bohoka Center International” akabibwa mu nda.
Yagize ati “Haje umusaza w’umuzungu arazisengera noneho turazitahana bavuga ko zikora ibitangaza. Bavugaga ko umuntu ashatse yazishyira mu mazi akayanywa cyangwa akazirya cyangwa se akazikoza aho arwaye n’ibindi bitandukanye. Njye rero narazifashe ndazirya. Nariye agapaki kose mu nda hatangira kundya ntangira guhitwa, umudamu twari twajyanye we yambwiye ko yababaye umutwe cyane amaze kurya Serviette bari basengeye.”
Umuyobozi w’ Umuryango ‘Bohoka Center International’, Bishop Deo Niyonzima , yatangaje ko ubu buryo bw’ibitangaza bukora binyuze muri “Papier Serviette” atari inzaduka, ahubwo ko na kera byahozeho.
Yagize ati “Imana yakoreshaga amaboko ya Pawulo ibitangaza bikomeye, ndetse bashyiraga ku barwayi ibitambaro n’imyenda bivuye ku mubiri we bagakira indwara zabo , Amadayimoni akabavamo. Ntabwo ari “Papier Servitte” ikiza, ni Imana ikiza binyuze muri Papier Serviette.”
Umushumba w’Itorero Life Givers Ministries, Apostle Charles Murenzi, yabwiye itangazamakuru ko atemeranya n’abakozi b’Imana baha abantu impapuro z’isuku ngo bazirye.
Yagize ati “Ndababara cyane iyo mbonye abantu bazima birirwa bafata impapuro z’isuku zikoreshwa mu bwiherero n’ahandi bakabwira abakirisitu ngo bagiye kuzisengera maze bazirye kugira ngo bakire indwara. Usanga izo mpapuro z’isuku zikoze mu bintu bitandukanye kandi byangiza ubuzima kuko harimo Produit Chimique.”
Yemeza ko hari ibikorwa by’ubuyobe bikomeje kugaragazwa n’abakozi b’Imana bamwe na bamwe muri iki gihe.
Ati “Ntago aribyo, nonese ubu umuntu witwa ko akorera Imana agurisha abakirisitu amazi ndetse n’amabuye ababwira ko yabikuye muri Isiraheli, ubwo murumva atari ubuyobe? Ntabwo ikintu cyose wakura muri Isiraheli gihabwa imbaraga nuko ariho cyavuye, ahubwo gihabwa ubushobozi n’imbaraga zo kugisengera.”
Pasiteri mu Itorero rya ADEPR, Desire Habyarimana, yatangaje ko ibikorwa nk’ibyo ari ibya gipfumu.
Yagize ati “Muri Isiraheli nagiyeyo nta miti batanga cyangwa bagurisha ahubwo ni umwuka w’ubupfumu. Nibareke gusebya Isiraheli nta miti ivayo. Abo bantu ni abatekamutwe bahimbye uburyo bwo kwambura abaturage. Abakirisitu bakwiye kumenya ko iyo uri muri Yesu nta muvumo uba ukuriho. Bizere amaraso ya Yesu arahagije, atageretseho imiti.”
Inkuru bifitanye isano: Kigali: Basengera impapuro z’isuku zigakiza indwara



















TANGA IGITEKEREZO