Mu ijoro ryo ku itariki ya 10 Gicurasi 2017, abanyeshuri barenga 12http://igihe.com/ecrire/?exec=article_edit&id_article=93083#previsuEditer baraye mu bitaro bya CHUB bazira kurya ibiryo bishobora kuba bihumanye.
Umuyobozi wa CHUB, Dr Augustin Sendegeya, yabwiye IGIHE ko umunyeshuri witwa Augustin Ngendahimana yitabye Imana ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Gicurasi 2017.
Yagize ati “Ayo makuru niyo, uretse ko bari banamusanzemo malariya. Yapfuye mu ma saa yine z’umugoroba.”
Ngendahimana yigaga mu mwaka wa mbere mu bijyanye n’Ishoramari n’Amabanki (Business, Banking and Administration-BBA).
Ubuyobozi bw’ibitaro bwavuze ko amakuru arambuye buyatanga mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Kuwa Kane tariki ya 11 Gicurasi 2017, mu bitaro bya CHUB hari hakirwariye abanyeshuri bagera kuri batanu kubera ikibazo bari bafite cyo gucibwamo no kuruka ndetse no kuribwa mu nda bituruka ku byo bariye nk’uko byemezwaga n’abaganga babakurikiranaga. Kuwa Gatanu, amakuru yavugaga ko hari undi umwe nawe wajyanywe mu bitaro kubera icyo kibazo.
Mu gukurikirana iby’icyo kibazo, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abakozi bane bakora muri iyo restaurant kugira ngo bakorweho iperereza.
Inkuru bifitanye isano : Huye: Abanyeshuri 12 ba Kaminuza y’u Rwanda baraye mu bitaro bazira ibiryo bihumanye
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO