00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impine y’ifaranga ry’u Rwanda ni FRW si RWF, FRS cyangwa ibindi - BNR

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 23 February 2015 saa 06:31
Yasuwe :

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa, yatangaje ko mu buryo bwemewe inyandiko-mpine y’ifaranga ry’u Rwanda ari “FRW” aho kuba ibindi binyuranye bamwe bandika uko bishakiye.

Mu kiganiro Banki Nkuru y’u Rwanda yagiranye n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, basobanuriwe uko politiki y’faranga ry’u Rwanda yifashe mu gihembwe gishize, ariko baboneraho no kubaza byinshi binyuranye bifitanye isano na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Kimwe mu bibazo byabajijwe ni inyandiko-mpine yemwe ku myandikire y’ifaranga ry’u Rwanda, nk’uko amafaranga y’ibindi bihugu yandikwa mu buryo budahindagurika ku mpamvu z’ururimi uru n’uru.

Kuvana akajagari mu myandikire birakwiye, kuko izina-mpine ryose (sigle, acronym) iyo rishyizwe mu rundi rurimi rigahindurwa, ribasha gusobanura cyangwa guhagararira ikindi kitari icyo ryashyiriweho. Urugero nka ‘BNR’ (Banque Nationale du Rwanda) iramutse yiswe ‘NBR’ (National Bank of Rwanda) cyangwa ‘RNB’ (Rwanda National Bank) yaba ibaye ikindi.

BNR yakuyeho urujijo mu myandikire y’impine z’ifaranga ry’u Rwanda

Ifaranga ry’u Rwanda na ryo ryandikwa na benshi mu buryo bunyuranye bamwe bagakoresha RWF, abandi FR, abandi FRS, abandi FRWs abandi F n’ibindi. Ku mbuga zinyuranye za internet naho barigaragaza nka RWF (Rwandan Francs) cyangwa FRW (Francs Rwandais). Amabanki yo mu Rwanda na yo atanga sheki byanditseho mu buryo bunyuranye. Ariko se ikiri cyo ni ikihe?

Kuri iki kibazo cy’inyandiko mpine nyayo y’ifaranga ry’u Rwanda, Guverineri Rwangombwa yavuze ko ryitwa “Franc Rwandais”, no mu nyandiko mpine hagakoreshwa “FRW”.

Guverineri Rwangombwa yongeyeho ko nubwo nta tegeko rikarishye rihana umuntu ukoresheje indi myandikire, mu nyandiko zemewe (official) hakoreshwa “FRW”.

Tega amatwi Guverineri John Rwangombwa abisobanura:

Inkomoko y’Ifaranga ry’u Rwanda (FRW)

Amateka agaragaza ko imvugo Ifaranga yatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu hagati y’umwaka wa 1916 na 1918, ubwo Ababiligi batangizaga ifaranga rigasimbura urupiya/impiya (Deutsch-Ostafrikanische Rupie) ryakoreshwaga ku gihe cy’Abakoloni b’Abadage. Kuva icyo gihe mu Rwanda hakoreshejwe Ifaranga rya Congo-Mbiligi, kera kabaye risimburwa n’Ifaranga ryari risangiwe n’u Rwanda n’u Burundi. Nyuma y’ubwigenge bw’ibihugu byombi nibwo hatangiye gukorehswa ifaranga ry’u Rwanda nyirizina, ku mpine “FRW” itarigeze ihindurwa kugeza ubu.

N’ubwo nta tegeko, iteka cyangwa amabwiriza yabihinduye, benshi bari barahisemo gukoresha “RWF”

Banki Nkuru y’u Rwanda yakomeje kubahiriza inyandiko-mpine yemewe

Inkuru bifitanye isano:

– Ubwoko bw’amafaranga yakoreshejwe mu Rwanda mu myaka ijana ishize (igice cya I)
– Ubwoko bw’amafaranga yakoreshejwe mu Rwanda mu myaka ijana ishize (Igice cya II)

[email protected]
Twitter: @intwarane



KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages