Mu ibaruwa ifite nomero 1172/07.01 yo ku itariki ya 2 Nzeri 2015, yandikiwe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’aba guverineri bose, ifite impamvu igira iti: Imbibe nshya z’utugari, imidugudu n’inyito zidahesha agaciro umuco nyarwanda.
Minisitiri Kaboneka avuga ko ashingiye ko nyuma y’ivugururwa ry’imbibe y’imitegekere y’Igihugu mu mwaka wa 2006, hamaze guhinduka byinshi aho usanga utugari tumwe tutagituwe cyangwa dutuwe binyuranyije n’ibyashingiweho icyo gihe, no kuba amazina amwe n’amwe yitwa utugari n’imidugudu adahesha agaciro umuco nyarwanda.
Muri iyo baruwa yagize ati “Nejejwe no kubandikira ngirango mbasabe guhuza ibikorwa byo kureba imbibe ubuyobozi bw’uturere bwifuza ko zahinduka, n’inyito za tumwe mu tugari n’imidugudu babona idahesha agaciro umuco nyarwanda bifuza ko bihinduka.”
Minisitiri Kaboneka yasabye ko yagezwaho uburyo byakozwe bitarenze tariki ya 11 Nzeri 2015.
Ni nyuma y’aho bamwe mu batuye mu turere dutandukanye bavugiye ko hari inyito z’uduce tumwe na tumwe zibatera ipfunwe ndetse bagasaba ko zahindurwa cyangwa se ugasanga hari abagenda bazihundura bakurikije iterambere ry’ako gace cyangwa ibihakorerwa.
Muri zo twavuga, Mukobo mu Karere ka Kicukiro, mu Gakinjiro mu Karere ka Nyarugenge, Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, Kadobogo mu Karere ka Rulindo n’ahandi hatandukanye.
Minisitiri Kaboneka asabye ko ibyo bikorwa, nyuma y’uko Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu basabiye ko Izina ry’Umurenge wa bo “Kabatwa” ryahindurwa kuko ririmo ubwoko, bityo bikaba bitakijyanye n’igihe ndetse na Gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’(Soma inkuru:http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-barashaka-ko-izina-ry)
Hari kandi icyegeranyo cy’amazina arimo ay’inzego z’imitegekere y’igihugu agomba kuzahindurwa (Soma ayo mazina 250 arimo amwe azahindurwahttp://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/hirya-no-hino/article/mbyo-mbwe-sha-ryinyo-amazina-200)
Emma-Marie Umurerwa
emma@igihe



















TANGA IGITEKEREZO