Ukigera aho iyi nyubako yari yarahagaritswe by’agateganyo gukorerwamo muri Kamena 2016, urahabona amabati akikije inyubako, imbere yayo handagaye ibirahure n’ibindi bice byayo byasenywe n’abakozi bakomeje akazi.
Nta muntu wemerewe kwinjira atabiherewe uburenganzira n’Umujyi wa Kigali cyangwa atari mu bakozi bari gusenya bakoresheje amaboko.
Umujyi wa Kigali watangaje ko wafashe icyemezo cyo gukuraho iyi nyubako nyuma yo kugirana ibiganiro na nyirayo.
Umujyi wa Kigali ufunga by’agateganyo iyi hoteli watangaje ko wakemanze ubukomere bwayo, uza gutangaza ko wahaye Ikigo cyitwa ‘St Joseph Engineering Company’ imirimo yo kugenzura ugukomera kwayo ariko nyuma uza gutangaza ko ikibanza irimo kigomba gukoreshwa bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi.
Indi nkuru wasoma: Top Tower Hotel yari yarafunzwe yafatiwe icyemezo cyo gusenywa
Amafoto: Evariste Nsengimana



















TANGA IGITEKEREZO