00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikinyarwanda gishya: Minisitiri w’Umuco ati “Twasinyura”, Inteko y’Ururimi iti “Ntaho Twibeshye”

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 2 November 2014 saa 02:25
Yasuwe :

Nyuma y’aho hasohokeye mu Igazeti ya Leta amabwiriza mashya y’imyandikire y’Ikinyarwanda akanengwa na benshi, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yatsembeye abanyamakuru n’abandi Banyarwanda muri rusange bifuzaga ko ururimi rwabo rwagumana umwimerere rwahoranye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Inteko y’Ururimi n’Umuco yahagaze ku mpinduka yakoze ku rurimi rw’Ikinyarwanda, bigakorwa bucece kugeza ubwo bisohotse mu Igazeti ya Leta, bigateza impagarara zitari (…)

Nyuma y’aho hasohokeye mu Igazeti ya Leta amabwiriza mashya y’imyandikire y’Ikinyarwanda akanengwa na benshi, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yatsembeye abanyamakuru n’abandi Banyarwanda muri rusange bifuzaga ko ururimi rwabo rwagumana umwimerere rwahoranye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Inteko y’Ururimi n’Umuco yahagaze ku mpinduka yakoze ku rurimi rw’Ikinyarwanda, bigakorwa bucece kugeza ubwo bisohotse mu Igazeti ya Leta, bigateza impagarara zitari nke mu basomyi, abanditsi, abigisha, abasesenguzi n’abashakashatsi mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Mu bisobanuro byatanzwe, Inteko y’Ururimi n’Umuco yari itegerejweho kuzahura ururimi n’umuco bigenda byototerwa, ariko ku ikubitiro igikorwa yashyize hanze cyatumye habaho gushidikanya ku nyito, inshingano n’ibikorwa byayo. (Tuzabishakira inkuru yihariye irambuye).

Mu gusobanura amabwiriza y’Ikinyarwanda gishya, icya mbere iyi Nteko y’Ururimi yagaragaje ko yagitanzeho umwanya urambuye, kuko imyandikire y’Ikinyarwanda yari isanganywe ikibazo, bagahitamo kugikosora kugira ngo barusheho kunoza ururimi rw’Ikinyarwanda.

Intebe y’Inteko, Intiti Niyomugabo Cyprien, yivugiye ko Ikinyarwanda ari rumwe mu ndimi nke za Afurika zubakitse neza kandi zifite ikibonezamvugo n’amategeko aboneye. Ashimangira ibyo guhinduka kw’ibyo iyi Nteko yazanye mu rurimi, bigamije gutuma ururimi rurushaho kuzuza amahame y’iyigandimi.

Abafashe ijambo bose hatavuyemo n’umwe, bagaragaje impungenge z’impinduka zakozwe mu rurimi, ndetse bakemeza ko rwangiritse bikomeye. Ikiganiro cyitabiriwe n’abasanzwe bakora umwuga w’itangazamakuru, ariko habonetsemo n’abaturage basanzwe bagaragaje ko batakwihanganira kumva “ayo mafuti mu rurimi” nk’uko byavuzwe n’umusaza umwe wari uhari.

Ni ikiganiro cyabayemo kujujura cyane igihe Inteko y’Ururimi yabaga ifite ijambo, kirangwamo kandi gukoma amashyi nk’ayo muri ‘mitingi’, igihe habaga hari umuntu utanze igitekerezo kigaragaza ubwangizi bwakorewe ururimi.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Habineza Joseph, wari witabiriye iki kiganiro (Dore ko ari nawe ubwe wari watumiye Itangazamakuru), amaze kubona impungenge ziriho, yatangaje ko bibaye ngombwa ko hagira igisubirwamo byakorwa, abivuga agira ati “Usinya niwe usinyura”.

Yanenze uburyo Inteko yafashe imyanzuro ikaza kwakira ibitekerezo nyuma, avuga ko ahubwo ibitekerezo biba byarakiriwe mbere, amabwiriza agasohoka nyuma.

Ku ruhande rw’Inteko y’Ururimi n’Umuco ibyo gusubiramo aya mabwiriza ntibikozwa, kuko abayobozi bayo bakomeje gushimangira ko byose byiganywe ubushishozi, bikigwa n’abahanga, kandi bikaba bibereyeho korohereza abana bato biga Ikinyarwanda, n’abakuze bagorwaga n’imisomere yacyo.

Nyuma y’iki kiganiro n’abanyamakuru, mu nkuru zatambutse hirya no hino kuri Radio no mu bitangazamakuru byandika, hongeweho ibiganiro-mpaka bikomeje gukorwa n’abaturage bakabitangaho ibitekerezo, ntiharaboneka abashima igikorwa cy’ivugurura ryakozwe n’Inteko y’Ururimi n’Umuco, uretse yo ubwayo n’intiti ziyigize, zikomeza gushimangira ko mu guhindura imyandikire y’ikinyarwanda birimo no kwihesha agaciro kuko ngo inyandiko isanzwe yakozwe n’abazungu (Ubu butumwa bwatangiye no gutambuka binyujijwe mu butumwa bugufi bwoherezwa n’amasosiyete y’itumanaho).

Kugeza ubu abakomeye ku myandikire isanzwe ntibaranyurwa n’ibyo bisobanuro.

Soma Iinkuru bifitanye isano:
1.Hasohowe itegeko ryangiza, rishwanyaguza, rihuhura, rinogonora Ikinyarwanda

2. Abanyarwanda bazigishwa Ikinyarwanda gishya mu myaka ibiri

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages