00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Abana batatu barumwe n’imbwa bikekwa ko yasaze

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 5 February 2015 saa 06:54
Yasuwe :

Abana batatu bo mu Kagari ka Munini, Umurenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe barumwe ku maguru n’imbwa bikekwa ko yari yasaze ku wa Gataru tariki 4 Gashyantare 2015.
Iyi mbwa yiraye muri aba bana ubwo bikiniraga maze ibaruma ku maguru. Bivugwa ko Yarumye n’undi muntu mukuru wigenderaga nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda.
Kugira ngo itagira abandi ikomeretsa, abaturage barahuruye ikimara gukomeretsa aba bane, maze barayica.
Abo yakomerekeje bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya (…)

Abana batatu bo mu Kagari ka Munini, Umurenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe barumwe ku maguru n’imbwa bikekwa ko yari yasaze ku wa Gataru tariki 4 Gashyantare 2015.

Iyi mbwa yiraye muri aba bana ubwo bikiniraga maze ibaruma ku maguru. Bivugwa ko Yarumye n’undi muntu mukuru wigenderaga nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda.

Kugira ngo itagira abandi ikomeretsa, abaturage barahuruye ikimara gukomeretsa aba bane, maze barayica.

Abo yakomerekeje bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Bukora,baravurwa nyuma barasezererwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi, yasabye abatunze imbwa kuzicunga, harimo kuzikingirana mu ngo, kugira ngo bazirinde gusohoka zikaba zagira uwo zikomeretsa.

Yagize ati ”Uretse guteza umutekano muke bene izo mbwa, cyane izizerera ku gasozi, zishobora no gukomeretsa amatungo ari ku gasozi.”

Yasabye inzego bireba gufatira ingamba imbwa zizerera mbere y’uko ziteza umutekano mucye.

Mu minsi ishize, mu Karere ka muhanga, hagaragaye abantu bagera ku 10 bariwe n’imbwa, babiri bakahasiga ubuzima.

RNP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages