Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yatangaje ko guhera mu mwaka w’amashuri 2015-2016 abiga muri Kaminuza y’u Rwanda (bahawe buruse) bazajya bagirana amasezerano na banki y’igihugu ishinzwe iterambere, banarangiza bakishyura ayo barihiriwe yose bongeyeho n’inyungu.
Uyu mwanzuro wafashwe mu nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa kabiri tariki ya 14 Mata 2015, ukaba watangarijwe abanyamakuru mu kiganiro bagiranye n’iyo Minisiteri ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki ya 15 Mata 2015.
Minisitiri w’Uburezi Prof. Silas Lwakabamba yatangaje ko izo mpinduka zizatuma umubare w’abanyeshuri bahabwa iyi nguzanyo wiyongera, ibikorwa by’ubucuruzi byakorwaga na Minisiteri y’uburezi kandi itabyemerewe bigakorwa na banki ibifitiye uburenganzira, n’iyo nguzanyo ikaboneka ku gihe.
Nk’uko biteganyijwe muri iyo gahunda nshya, umubyeyi azajya yishingira umwana we, na we narangiza yiyishyurire amafaranga yose yatangiwe na Leta, arimo ay’ikiguzi cy’uburezi, ni ukuvuga ibihumbi 600, iy’icumbi n’amafunguro n’ayo kwimenyereza (stage) na memoire (kwandika igitabo).
Minisiteri y’uburezi ivuga ko imibare y’abahawe iyo nguzanyo muri uyu mwaka w’amashuri 2014/2015 bo mu mwaka wa mbere bari ibihumbi 5930 bangana na 16% by’abari batsinze ibizamini.
Ubu rero bazagera kuri 36% hagamijwe guha amahirwe n’abarangije amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.
Abanyeshuri bari bujuje ibyangombwa byo gusaba kwiga muri Kaminuza umwaka ushize bari 37 440 mu mwaka wa 2013, biyongera mu wa 2014 baba 43 635, ubu biteganyijwe ko bazaba ari143 599 mu myaka icumi iri imbere.
Kugeza ubu abanyeshuri 20 212 bahabwa Buruse (inguzanyo) mu gihe mu mwaka utaha bateganyijwe kuba 31 796.
Ingengo y’imari iteganyijwe muri iki gikorwa isaga miliayri 29 z’amafaranga y’u Rwanda, abaziga hanze y’u Rwanda biteganyijwe ko bazarihirirwa n’asaga miliyari 11.
Iyi nguzanyo izahabwa abanyeshuri bakomoka mu miryango yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kugera mu cya kane, kandi wujuje ibyangombwa birimo amanota asabwa n’ibindi.
Umunyeshuri ubonye akazi azajya yishyura 10% by’umushahara we buri kwezi.
Minisitiri Lwakabamba yavuze ko nta kibazo kizabamo, ati “Mwireba uzishyura nk’umunyeshuri ahubwo mumurebe nk’umukozi.”
Mu gihe umunyeshuri atabonye akazi ngo yishyure, uyu mushinga w’itegeko wemejwe na guverinoma uvuga ko hazajya hishyura uwishingiye umunyeshuri ngo ahabwe inguzanyo.
Prof. Lwakabamba yari yasezeranyije Perezida Kagame ko uburyo inguzanyo yatangwagamo igiye guhinduka guhera ku wa kabiri ; ni ukuvuga ejo hashize.
Indi nkuru wasoma igaragaza bimwe mu bibazo byatumye havugururwa uburyo bwo gutangamo Buruse ku biga muri Kaminuza. Kanda hano



















TANGA IGITEKEREZO