Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Mimi Justin yabwiye IGIHE ko uwo muvu w’amazi waje guhinduka nk’uruzi, ugatembana uwo mwana akamukura mu Murenge wa Nyange bakaza kumurohora amugejeje mu Murenge wa Muko.
UmunyamabanganNshingwabikorwa yakomeje atangaza ko hashize amasaha agera kuri atanu nta modoka bemerera ko yaca mu muhanda wa Kigali-Musanze, kuko ayo mazi yari yawufunze ari nay o yahitanye uwo mwana ukangiza n’amazu arenga 15.
Yagize ati “Gahunda zitandukanye zahagaze, n’Abanyeshuri ntibari ku mashuri, ahasaga hegitari 15 hari imyaka y’abaturage harengewe ndetse n’amazu 15 tumaze kubarura yamaze kwangizwa.’’
Yakomeje avuga ko no mu bitaro bya Kinigi amazi yamaze kuhagera ubu inzego zitandukanye zikaba zahagurutse mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo.
Mu kwezi gushize ibibazo by’umwuzure byibasiye aka gace inshuro enye ariko kuri iyi nshuro bikaba bikabije kuko bimaze amasaha menshi (atanu) mu zindi nshuro ntibyatindaga n’ubwo nabyo byangizaga byinshi.
Mukande hano musome indi nkuru irimo amafoto agaragaza uko umuhanda wari umeze.
Rutikanga Paul



















TANGA IGITEKEREZO