Uru rubanza rwatangiye saa tanu abaregwa bombi n’ubunganira bahari n’Ubushinjacyaha buhagarariwe, kuri gahunda y’iburanisha hakaba harebwaga gusa niba abaregwa bashobora kuburana bari hanze cyangwa bafunze.
Abaregwa bavuga ko ibyaha bashinjwa ari ibihimbano, ko ruswa baregwa n’impapuro mpimbano Ubushinjacyaha bwabyishakiye ngo bubone impamvu yo kubagumisha muri kasho kuko bitari mu nyandikomvugo yakozwe n’Ubugenzacyaha bityo bikaba bidakwiye guhabwa agaciro.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko iperereza ku byaha rishobora gukorwa n’Ubugenzacyaha, ariko na bwo bukongera bugakora irindi ndetse ko n’Urukiko rushobora kwikorera iryarwo, aha akaba yavuze ko ibivugwa n’aba bashinjwa bidakwiye guhabwa agaciro.
Me Nsabimana wunganira abaregwa we avuga ko abakiliya be babeshyerwa batatanze ruswa, ko ubundi umuntu ayitanga ari uko afite icyo ashaka ku wo ayiha, akabona ntacyo basabaga abo bayihaga, kuko bavuga ko batanze amafaranga bagura ubutaka bwo gukoreraho imirimo ya sosiyete yabo.
Ku birebana no kuba baburana bafunze cyangwa bari hanze, abaregwa ndetse n’ubunganira, basabye urukiko ko rukoresha ubushishozi bukabarekura kuko bafite aho babarizwa hazwi, kandi ko bamaze kwemererwa inguzanyo ya miliyari na Equity Bank, ibyo bikaba bigaragaza ko batata iyo mishinga ingana ityo ngo batoroke ubutabera.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko kuburana atari ukugaragaza akababaro, kandi ko kugurizwa miliyari bitagirwa urwitwazo, buhera aho busabira abaregwa gufungwa iminsi 30 kugira ngo badasibanganya ibimenyetso cyangwa bagatoroka ubutabera.
Nyuma yo kumva impande zombie, urukiko rwashoje iburanisha rutangaza ko ruzasoma imyanzuro y’uru rubanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo ku wa gatanu tariki 15 Gicurasi saa saba z’amanywa.
Ndayisaba Materne, yubakaga inzu y’igorofa mu murenge wa Muhima hafi y’ibagiro rya Nyabugogo aho bakunzwe kwita muri ’Marathon’, mu kibanza Numero 151 abaturage bavuga ko ari mu kwa Nsabimana Raphael n’umugore we witwaga Mukamurigo Felecité bitabye Imana , kikaba gihana imbibi n’ikibanza cya Hakizimana Deo.
Abaturage batandukanye barimo abagurishije na Hakizimana Deo, mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, hamwe na 2014, bavuga ko uwitwa Materne Ndayisenga, washakaga nawe kugura ubu butaka, yacaga ruhinga nyuma akajya gushaka bamwe mu bagurishije ariko batararangiza guhinduranya ibyangombwa ku buryo bwemewe n’amategeko abasaba ko yabongerera amafaranga bakemeza mu buyobozi ko ari we bagurishije.
Materne, yafatiwe mu cyuho na Polisi arimo guha umwe muri aba baturage ruswa ya Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Mukande hano mwisomere indi nkuru igaragaza uburyo icyaha cyakozwemo
@samkwizera28



















TANGA IGITEKEREZO