Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange yavuze ko inzu yasenywe kuwa gatatu taliki ya 29 Nyakanga Mu murenge wa Kanyinya ari iy’umuyobozi wa DASSO mu murenge, akurira inzira ku murima abatekerezaga ko akarere kazashumbusha nyirinzu yasenywe.
Ibi yabivuze kuri uyu wa kane mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku bizazo bitandukanye byibanze ku ngingo zijyanye n’imyubakire n’imiturire ijyanye n’igishushanyo mbonera.
Ni nyuma y’inzu yasenywe mu Murenge wa Kanyinya ku mbuga nkoranyambaga hagakwirakwizwa amashusho ateye impuhwe cyangwa agahinda, aho umugore yari yajishwe n’abagabo batatu bakorera urwego rwa DASSO, ndetse n’abafite amasuka basenya inzu ku manywa y’ihangu.
Mukasonga yavuzeko inzu yasenywe ari iya Twagiramungu Aloys, uyobora DASSO mu Murenge wa Kanyinya wahisemo kubaka yitwaza umwanya afite muri leta atekereza ko ntacyo inzego za leta zizamutwara.
Nk’uko byasobanuwe kandi, ngo uyu muyobozi amaze kubaka, hari abandi baturage bagera kuri 6 bamwikinzeho bakubaka bugufi y’iwe, bibwira ko ntawe uzabahangara.
Mukasonga yavuze ko nta n’umwe wagira icyo yitwaza ngo akore ibinyuranyije n’amategeko.
Yagize ati “…Iriya nzu yasenywe, bigomba kwerekana ko umuntu uwo ari we wese adakwiye kwitwaza uwo ari we ngo yubake mu kajagari yibwira ko bazamukingira ikibaba.”
Abanyamakuru basuye iki kibanza iyi nzu yari irimo nyuma yo gusenywa, bavuze ko umugore n’abana bari kurara mu matafari ndetse n’abaturage bakaba bahisemo kugenda bamurarira.
Mukasonga yavuze koi bi ari mu rwego rwo gushaka kuremereza ikibazo ngo bitewe n’uko uyu mugore mbere yo kuza muri iyi nzu yasenwe amazemo iminsi itatu cyangwa ine, yabaga mu murenge wa Muhima, umugabo agahitamo kuhamuzana amaze kwihanangirizwa kenshi ko inzu ye igiye gusenywa.
Yagize ati “Nyine kuba yagumye mu kibanza, ni ukugira ngo yumvikanishe ko ibintu bikomeye kandi byacitse. Ntabwo ubuzima bwe buzagira ikibazo… narambirwa azahava asubire mu nzu yabagamo.”
Abajijwe icyo akarere kazakora mu rwego rwo kumushumbusha, umuyobozi w’akarere yavuze ko ntacyo leta imuteganyiriza bitewe n’uko amabwiriza agenga imyubakire ateganya ko inzu yubatswe binyuranyije n’amategeko ikwiye gusenywa ndetse uwayubatse agatanga ikiguzi cy’abantu bayishenye.
Yagize ati “Twe nk’akarere nta kintu wavuga kindi twamufasha. Kuko ajya kuyubaka yarazi ko binyuranije n’amategeko.”
Hari amakuru uyu mugore yavuze ko yasahuwe n’abamusenyeye inzu, ariko Umuyobozi w’akarere yavuze ko bigoranye kubyumva uburyo umuntu yaba abitse amafaranga agahitamo kujya mu nzu ituzuye.
Icyakora ngo aramutse afite ibimenyetso ko abasambuye inzu bamwibye amafaranga ashobora gutanga ikirego akaregera indishyi.
Abanyamakuru bifuje kumenya impamvu iyi nzu bisa n’aho kuyisenya byarakoranwe umujinya, akarere ka Nyarugenge karabihakana.
Kagisha Felicien umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yavuze ko nta mujinya byakoranywe ngo bitewe n’uko yaburiwe kenshi ndetse hakoherezwa n’itsinda ryo kubimwumvisha.
Ati “Byari bimaze iminsi agirwa inama…nanjye yaje kundeba avuye ku murenge ndamubwira nti ‘ko wakoze amakosa urumva ibyo bisabirwa imbabazi?”
Hari abavuga ko uburyo bwo gusenya amazu ku manywa y’ihangu hari abo bibangamira bitewe n’amateka banyuzemo.
Kagisha yavuze ko nta bundi buryo baba bakwiye gukoresha asaba abaturage kuzajya babyihanganira ariko kandi bakirinda ko bibaho birinda gukora amakosa nkana.
Kuwa gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2015, ni bwo byabaye ngombwa ko hiyambazwa abagabo batatu b’inkorokora muri DASSO kugirango hasenyerwe umugore wubatse nta byangombwa mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, gusa uwo mugore akaba yari uw’Umuyobozi wa DASSO muri uwo Murenge.
Soma inkuru y’isenywa ry’iyo nzu: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hiyambajwe-ab-inkorokoro-muri
[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale



















TANGA IGITEKEREZO