Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibinyujije ku rukuta rwa Twitter byanditse ko Perezida Kagame yakiriye Dallaire muri Village Urugwiro ku mugoroba wo ku wa 15 Kanama 2023.
Nta makuru arambuye byatangaje ku ngingo nyamukuru aba bombi baganiriyeho ariko ntibiri kure y’ibijyanye n’umutekano by’umwihariko mu Karere.
Roméo Dallaire ni we washinze Institute for Children Peace and Security, Ikigo Mpuzamahanga giharanira Ikumirwa ry’Abana mu Gisirikare no guharanira Amahoro n’Umutekano.
Iki kigo Dallaire yashinze cyahoze cyitwa Romeo Dallaire Child Soldiers Initiative [yagitangije mu 2007], ubu cyabaye Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Abana, Amahoro n’Umutekano cyashinzwe kugira ngo kibe icyerekezo cy’umugabane mu kurengera abana no gukumira ikoreshwa ryabo mu ntambara.
Dallaire Institute ifite ubufatanye n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu gukumira abana ko bajya mu gisirikare ndetse abahoze mu gisirikare n’igipolisi bagira uruhare mu guhugura abo mu nzego z’umutekano.
U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku Mugabane wa Afurika cyemeje amahame ya Vancouver yo mu 2017, ashyira imbere kandi akanashyira mu bikorwa uburyo bwo kurengera abana harimo no kubarinda kujya mu gisirikare.
Dallaire Institute ifite ikigo cy’icyitegererezo mu Rwanda aho kimaze guhugurirwamo abari mu Nzego z’umutekano barenga 15.000 baturutse mu bihugu byo mu Karere.
Lt Gen. (Rtd) Romeo Dallaire wayoboye Ingabo za Loni zari mu Butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR/UNAMIR) muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari mu Rwanda kuva mu cyumweru gishize.
Akihagera, ku wa 11 Kanama 2023, Dallaire yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Yanitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, ku wa 12 Kanama 2023, aho yaganirije urubyiruko rugera ku 2000, rwitabiriye Iserukiramuco ryiswe ‘Giants of Africa Festival’. Ni Iserukiramuco ry’Umuziki n’Imikino ya Basketball ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball.
Dallaire ni umwe mu bantu batahwemye kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko ari mu bamenye uyu mugambi mbere ndetse agerageza kuwumenyesha abamukuriye, asaba ko abari bashinzwe kubungabunga amahoro bahagarika abakoraga Jenoside, aho kumusubiza Loni ihungisha ingabo zayo.
Uyu mugabo wayoboye MINUAR mu 1993-1994, yananditse Igitabo “Shake Hands with the Devil: The Failure of Humanity in Rwanda”, bivuze “Ugusuhuzanya na Sekibi: Gutsindwa kw’ikiremwamuntu mu Rwanda”, gikubiyemo ubuhamya bw’itegurwa rya Jenoside mbere y’uko iba mu 1994 n’imiburo itaragize icyo igeraho yagiye yohereza ku biro bya Loni i New York.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!