00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB: Menya igikorwa iyo umukoresha atamenyekanishije impanuka ikomoka ku kazi

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 9 April 2015 saa 09:41
Yasuwe :

Nyuma yo gusubiza ikibazo cyabajijwe n’umusomyi wa IGIHE ku itandukaniro ry’ibyago bikomoka ku kazi n’ibyago bisanzwe, uyu munsi turasubiza ikindi kijyanye n’igikorwa igihe umukoresha atamenyekanishije impanuka ikomoka ku kazi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize kugira ngo kigoboke uwo mukozi.

Ikibazo kiragira kiti "Ibyo kumenyesha impanuka ikomoka ku kazi ubundi bikorwa n’umukoresha, mu gihe atabikoze hakorwa iki ngo umukozi we agobokwe na RSSB?"

Igisubizo ku kibazo cy’uyu musomyi kiratangwa na Nsabimana James, Umuyobozi ushinzwe ibyago bikomoka ku kazi muri RSSB.

Ati: "Amategeko ateganya ko mu gihe umukoresha atabikoze cyangwa yagize impamvu zimubuza kubikora umukozi ashobora kubyikorera ku giti cye, akabikorerwa n’abo mu muryango we cyangwa umuyobozi umwegereye mu gihe kitarenze imyaka ibiri kuva impanuka ibaye.

Aha ariko twa kwibutsa ko ku bakozi bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta ubwo burenganzira butarenza umwaka umwe uhereye igihe impanuka yabereye cyangwa igihe indwara yagaragariye."

Nsabimana James ushinzwe ibyago bikomoka ku kazi muri RSSB

Nsabimana yaboneyeho umwanya wo gusobanura uko umukozi agobokwa igihe yahuye n’ibyago bikomoka ku kazi

Dore ibyo umukozi arihirwa na RSSB

– Umukozi wahuye n’ibyago bikomoka ku kazi arihirwa amafaranga yo kumuvana aho yagiriye impanuka kugera kwa muganga cyangwa imuhira .

– Arihirwa kandi amafaranga yatanze mu bitaro ;

– Arihirwa amafaranga y’imiti .

– Ahabwa insimburamushahara igihe atahembwe mu burwayi bwe .

– Ahabwa insimburagingo igihe ayikeneye

– Ahabwa amafaranga y’ubumuga yagize igihe yatakaje umushahara cyangwa ukagabanuka.

– Iyo umukozi yatabarutse, umuryango we uhabwa amafaranga yo gushyingura umurambo w’uwo mukozi.

Ubutaha tuzakomeza gusubiza ibibazo byagiye bibazwa n’abasomyi ku kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda.

Ushaka kumenya itandukaniro ry’ibyago bikomoka ku kazi n’ibyago bisanzwe wa kanda hano.

http://www.igihe.com/ubukungu/ubwiteganyirize/article/uko-watandukanya-ibyago-bikomoka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages