00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarokotse barasaba ko hafatwa abarundi bariye imitima y’abatutsi muri Jenoside

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 4 May 2015 saa 09:27
Yasuwe :

Muri Mata 1994, impunzi z’Abarundi zabaga mu cyahoze ari Komini Ntongwe, bamwe muri bo bafashe iya mbere bica Abatutsi, bakajya babaga bakabakuramo imitima bakayotsa, none ngo barakidegembya.

Abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, bavuga ko Abatutsi bahiciwe urw’agashinyaguro n’Abarundi b’Abahutu bari barahahungiye, dore ko ngo bamaraga kubica bakababaga bakabakuramo imitima bakayotsa bakayirya.

Abari ku isonga muri ubu bwicanyi barakidedembya

Ntakirutimana Marie Josee, uhagarariye Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kinazi, avuga ko baterwa ishavu n’uko abari bayoboye ubu bwicanyi bakidegembya.

Yagize ati “Abarundi bariye imitima y’abavandimwe, abana, ababyeyi bacu, bavuga ko ntawakwemera ko umututsi yapfuye atariye umutima we, ntibaratabwa muri yombi.”

Akomeza avuga ko hari amazina ya bamwe muri abo Barundi yamaze kumenyekana ndetse bamwe ngo bari mu nzego z’ubuyobozi mu Burundi n’ubwo atatangaje abo ari bo.

Yongeyeho ati “Hari uwitwa Nsabimana Jacques wari Perezida wa CDR muri Komini Ntongwe akaba azwi cyane ku cyobo yacukuje ku ishuri ribanza rya Rutabo cyiswe CND gifite metero zirenga 30 mu bujya kuzimu, cyarajugunywemo abatutsi benshi, abandi batabwagamo bagihumeka.”

Aha nu muri Mata 2014 hashyingurwa imibiri yari itarashyingurwa mu cyubahiro

Ntakirutimana akomeza avuga ko ibyo hari n’uwitwa Kagabo Charles wari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe, abo bombi bakaba ari bo bari bayoboye ubwicanyi na bo bikaba bivugwa ko baba mu buhungiro hanze y’u Rwanda, ati “Turasaba ko batabwa muri yombi bagahanirwa ibyo bakoze.”

Akomeza avuga ko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu cyahoze ari Komini Ntongwe haguye abatutsi benshi kuko hahungiye abari baturutse muri Komini bahanaga imbibi nka Kanzenze na Gashora (ubu ni mu Bugesera), Mugina (ubu ni muri Kamonyi) na Muyira (ubu ni mu Karere ka Nyanza).

Ibi Ntakirutimana Marie Josee yabivuze tariki ya 30 Mata 2015, ubwo abakozi ba Kinazi Cassava Plant, bibukaga ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guhera mu mwaka 1989 u Rwanda rwahaye ubuhungiro impunzi z’Abarundi, ziza kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kugeza ubu abayirokotse bavuga ko nta Barundi bigeze bagaragara imbere y’inkiko ngo babiryozwe.

Muri Mata 2014, Dr.Jean Damascene Ntawukuriryayo wari Perezida wa Sena, yari yatangaje ko icyo kibazo akizi, kandi ko yagerageje kwegera inzego zitandukanye zirimo n’izishinzwe impunzi mu gihugu, ariko inshuro zose yagerageje byaramunaniye, bamubwira ko iyo umuntu ari impunzi aba afite amategeko amurengera, ati “ariko ntabwo nzi niba amurengera no mu gihe yahindutse umwicanyi. Tuzakomeza tugerageze kugira ngo abahekuye u Rwanda bafatwe bahanwe.”

Indi nkuru mwasoma, mukande hano

Emma-Marie Umurerwa
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages