Uyu musore ukomoka mu Karere ka Burera yari amaze imyaka irenga itanu arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), umunyamakuru wa IGIHE amusuye amukorera ubuvugizi kugira ngo abe yabasha kwivuza.
Minisiteri y’Ubuzima yemereye uyu musore kuzamwishyurira amafaranga azakenerwa mu kumubaga we na mukuru we wagombaga kumuha impyiko nzima.
N’Akarere ka ka Burera kiyemeza kumugurira imiti yose azafata nyuma yo gushyirwamo impyiko nzima.
Yaje gusigarana ikibazo cyo gushaka amafaranga asanga miliyoni esheshatu y’itike izamujyana mu Buhinde we na mukuru.
Byamubereye ihurizo rikomeye kubona ayo mafaranga, kuwa 29 Nyakanga 2016, umunyamakuru wa IGIHE yongera kumusanga aryamye muri CHUB, mu byuma bimufasha kuyungurura amaraso kugira ngo abashe kubaho.
Icyo gihe yagaragaje ko nta cyizere cyo gukomeza kubaho afite kuko yabuze miliyoni esheshatu z’itike yo kujya mu Buhinde, byongeye ari umwana w’impfubyi utishoboye.
Nyuma yaho haje kumvikana inkuru ivuga ko Tuyisingize yabashije kujya mu Buhinde kwivuza ndetse agaruka yamaze gushyirwamo impyiko nzima.
Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2017, Tuyisingize yabwiye IGIHE ko Akarere kiyemeje no kubatangira itike ibajyana mu Buhinde, ashyirwamo impyiko nzima.
Yagize ati “Ubu ndashima Imana, Akarere kantangiye itike, twagiye mu Buhinde mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, ubu meze neza ndi mu rugo, impyiko bayinshyizemo, kandi na mukuru wanjye ameze neza. Icyo nkora ni ukujya kwisuzumisha mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, kuko niyo mabwiriza abaganga bampaye.”
Akomeza agira ati “Ubu ndi gukurikiza inama za muganga, kandi umuganga uri kunkurikirana yambwiye ko biri kugenda neza, ku buryo nka nyuma y’amazi make impyiko nimara gukora neza, nzatangira ibikorwa binteza imbere.”
Tuyisingize w’imyaka 26 y’amavuko yashimiye Minisante yamuhaye ubufasha, ashimira by’umwihariko mukuru we wemeye kumuha impyiko nzima, ndetse n’abandi bagiraneza barimo ibitaro bya CHUB byamuteye inkunga y’amafaranga asaga ibihumbi 200 anyujijwe mu ‘cyo bise “Foundation Agaseke k’Urukundo.”
Yashimiye by’umwihariko ibitangazamakuru byamufashije kumenyekanisha ikibazo cye kikaza kubonerwa igisubizo.
Inkuru zindi wasoma : 1. Huye: Yabonye umuha impyiko abura miliyoni 20 yo kuzishyirishamo
2. Tuyisingize yabonye umuha impyiko n’inkunga yo kuyishyiramo ariko abura itike
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO