00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Nyarugenge kiyemeje gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri muri GS Kabusunzu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 February 2017 saa 07:50
Yasuwe :

Nyuma y’uko hari hashize iminsi bamwe mu banyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabusunzu ruherereye mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge biga bahagaze abandi bicaye hasi bitewe n’ikibazo cy’intebe zidahagije, ubuyobozi bw’aka karere bwiyemeje kugikemura mu maguru mashya.

Abanyeshuri bo muri icyo kigo bavugaga ko babangamiwe no kwiga bahagaze kandi baba barishyuye amafaranga y’ishuri.

Umwe muri bo yagize ati “ Ubu se mwakwiga mu ishuri rimwe muri 80 cyangwa mu kiga mwicaye ku isima mugatsinda? Nk’ubu rwose mwarimu hari abanyeshuri ataha atamenye ko bize cyangwa batize kubera uburyo tuba turi benshi.”

Iki kibazo kandi ngo kigera no ku barezi kuko bavuga ko bitewe n’uko abana baba ari benshi mu ishuri bituma batiga neza bityo nabo ntibabashe kubakurikirana neza uko bikwiye kuko n’usibye ngo ntibamumenya. Nibura mu ishuri rimwe ryo muri GS Kabusunzu, higamo abanyeshuri barenga 80.

Umuyobozi mushya w’ishuri rya Kabusunzu, Joseph Murinda Eric, yemera ko ikigo ayobora gifite ikibazo cy’intebe zidahagije. Ati “ Nibyo dufite rwose ikibazo cy’intebe nke ariko tukihagera twahise dukora ubuvugizi twandikira akarere ku buryo twizeye ko mu minsi mike bizaba bikemutse.”

Yongeyeho ko bakeneye intebe zigera kuri 500 kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Jean Marie Vianney Ndayisenga, yemeza ko akarere kagiye gukoresha izo ntebe kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu.

Yagize ati “Twarabimenye kuko twanoherejeyo abantu bakora ubugenzuzi, gusa ubu twafashwe icyemezo cy’uko tugiye gukoresha ziriya ntebe kugira ngo kiriya kibazo kirangire.”

Iki kigo cyakunze kumvikanamo ibibazo by’urudaca, nk’aho abanyeshuri bamwe bigaga batambaye umwambaro w’ishuri kandi barishyuye amafaranga yawo, abarimu batahabwaga abahimbazamusyi, kuba abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye batabona ifunguro rya saa sita kandi buri wese yishyura ibihumbi 10 Frw, isesagurwa ry’umutungo n’ibindi byose ubuyobozi bw’akarere buvuga ko buri gukurikirana.

Inkuru bifitanye isano:

 Ishuri rya Kabusunzu ryabaye isibaniro ry’ibibazo

Intebe imwe yicarwaho n'abanyeshuri bane mu gihe nibura yicarwaho na batatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages