Iyi nyandiko y’uruhererekane rw’ibice bitanu, yateguwe hagamijwe kwibukiranya ikoreshwa ry’amafaranga mu Rwanda mu myaka ijana itambutse, uko yagiye ahindurwa, iterambere ryabayeho, n’ibindi binyuranye benshi bibaza. Burya utazi iyo ava, ntamenya iyo ajya.
Dusubize amaso inyuma gato
Guhindurwa kw’inoti y’amafaranga igihumbi yemewe mu Rwanda nk’uko yashyizwe ahagaragara kuwa 21/10/2015, byujuje inshuro 17 amafaranga akoreshwa mu Rwanda amaze guhindurwa mu myaka 20 ishize. Ku mpuzandengo y’iyi myaka 20, bisobanuye ko habaho guhindurwa kw’ifaranga buri mezi 14, uhereye ku noti ya mbere yakozwe kuwa 01/12/1994 igatangira gukoreshwa ku ya 01/1/1995.
Mu myaka 30 nyuma y’ubwigenge, amafaranga ntiyahindaguwe kenshi, ariko zimwe mu mpinduka zagiye zibaho zatumye inoti zimwe na zimwe zicika, zigasimburwa burundu n’izizikoreye mu ngata. Ibi bigaterwa no kuba mu Rwanda ifaranga rishya rikuraho iryaribanjirije. Bitandukanye nk’uko bimeze mu bindi bihugu bya EAC, aho ifaranga rishya rikorana imyaka yose n’irishaje.
Mu gihe cy’ubukoloni, amafaranga ya mbere yakoreshejwe mu Rwanda ni Amarupiya y’Abadage (Die Deutsch-Ostafrikanische Rupie), yakoreshwaga muri Afurika Ndage y’Iburasirazuba, ni ukuvuga mu Rwanda (Ruanda), Burundi (Urundi) na Tanzania (Tanganyika ). Ni naho hakomotse imvugo “Urupiya/impiya/urumiya”, kuyashakisha cyane bikaba ari byo byabyaye imigani myinshi irimo na “Urumiya rwamize inshuti”
Kubera ko urumiya rw’icyo gihe rwari ruhenze cyane rukabona umugabo rugasiba undi, hanakorwaga igice cyarwo (1/2 rupie) cyangwa se igice cy’igice cy’urumiya (1/4 rupie).
Intambara ya mbere y’isi yirukanye Abadage muri aka Karere, bituma mu Rwanda hatangira gukoreshwa ifaranga ry’Ababiligi, ariko na none rihuriweho n’ibihugu bitatu (Kongo –Mbiligi, Ruanda na Urundi). Iri faranga ryarakoreshejwe kugeza muri 1961.
Hagati aho muri 1960-1962, hakozwe andi mafarnga mashya akoreshwa gusa mu Rwanda no mu Burundi.
Nyuma y’ubwigenge, buri gihugu kimaze kubona amafaranga yacyo, u Rwanda narwo rwatangiye kugira ayo rwigengaho.
Ubwoko bw’amafaranga yakoreshejwe kuva mu 1962-1973, muri Repubulika ya Mbere
Dusubikiye aha, mu gice cya Kane, tuzakomeza n’amafaranga yakoreshejwe mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1973 kugeza 1993/1994, muri Repubulika ya Kabiri.
Inkuru bifitanye isano:
Ubwoko bw’amafaranga yakoreshejwe mu Rwanda mu myaka ijana ishize (igice cya I)
Ubwoko bw’amafaranga yakoreshejwe mu Rwanda mu myaka ijana ishize (Igice cya II)
Birakomeza ...
NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter: @ intwarane



















TANGA IGITEKEREZO