00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuntu nubwo mwaba muvukana, afite ingengabitekerezo ya Jenoside ni umupfu – Gen Kabarebe

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 30 April 2018 saa 10:57
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yasabye abaturage bo mu Karere ka Rubavu kwitandukanya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, bashobora kuba bacyitwaza ko bazagaruka mu gihugu barwana, bishingikirije ko bene wabo bakirimo babashyigikiye.

Gen Kabarebe yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo, kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zishyinguye ku Rwibutso rwa Commune Rouge ruruhukiyemo imibiri igera ku 4613.

Gen Kabarebe yavuze ko abantu bagitekereza ko bashobora kugaruka mu Rwanda bafite gahunda yo kongera gukora Jenoside bitazabashobokera nubwo abagihari ari bake, asaba Abanya-Gisenyi kwitandukanya na bene wabo bari mu mashyamba.

Yakomeje agira ati “Gusa baribeshya ko bishoboka ko bakongera bagakora Jenoside mu Rwanda cyangwa se ibitekerezo bya Jenoside bikongera bikayobora mu Rwanda. Ibi ntabwo bishoboka n’umunsi numwe, kuko icyo gihe ntabwo bazarwana n’Inkotanyi gusa ahubwo bazarwana n’u Rwanda rwose, kuko abaturage ntibakiri injiji bazi aho bava naho bagana.’’

Yagendeye ku kuba abenshi mu bategetsi ba leta ya kera bakomoka ku Gisenyi utaretse na bamwe bagize uruhare muri Jenoside cyangwa bayiteguye ariko bahunze igihugu, asaba abaturage kwitandukanya na bene wabo nk’uko babikoze bagatsinda intambara z’abacengezi.

Yagize ati “Mu kurwanya ingengabitekerezo ariko bitandukanye n’ahandi mu gihugu by’umwihariko, murumva amateka ya Gisenyi, leta yakoze ubwicanyi, abayobozi bakuru, ababiteguye, abasirikare bakuru, abakiri hanze hakurya hariya bavuka hano. Muramuzi Ntawunguka Pacifique ubu ngo ni General wirirwa acukura amajeri muri Congo, umupilote wigiye mu Bufaransa gutwara indege, umugore we ari hano ni umwarimu n’abana be bari hano, n’abandi benshi bari hakurya hariya.”

“Icyo bitwaza ngo ni uko i Gisenyi ari iwabo bahafite bene wabo ngo niho bazanyura! Umuntu nubwo mwaba muvukana afite ingengabitekerezo ya Jenoside, ni umupfu ntacyo yaba akumariye.’’

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yasabye abaturage bo mu Karere ka Rubavu kwitandukanya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

Gen Kabarebe yavuze kuri Ntawunguka, byagiye bivugwa ko mu mashyamba ya Congo ayobora FDLR n’ubu udakozwa ibyo gutaha, akaba afite amazina menshi arimo Colonel Omega, Nzeri, Israel n’andi, wavukiye ku Gisenyi ku wa 1 Mutarama 1964.

Kabarebe yavuze uburyo we ubwe yamwihamagariye amusaba kugaruka mu Rwanda kuko hari amakuru ko yaba atarakoze Jenoside ngo aratinya urubanza, undi amusubiza agira ati “Jenerali, reka nkubwire ikintu kimwe. Njyewe kugaruka mu Rwanda, nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi n’uyu n’umwe uri muri icyo gihugu.”

Icyo gihe ngo Gen Kabarebe avuga ko yamubwiye ko se yamwise nabi (Ntawunguka) kuko amaze imyaka myinshi mu ntambara aba mu mashyamba, ariko akaba adateze kuyitsinda cyangwa ngo agire ikindi yunguka.

Mu Kwibuka abazize Jenoside muri Gisenyi, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Murenzi Janvier, yavuze ko amateka y’aka gace ari maremare, aho inzirakarengane zicwaga n’ubutegetsi bubi bubabwira ko bubajyanye kuri komini bakumva ko bagiye gukira, nyamara siko byagendaga.

Yakomeje agira ati “Babazanaga aha ngaha hiswe Commune Rouge kubera amaraso y’Abatutsi bahaguye bazi ko bajyanywe kuri komini. Mureke tugaye ababikoze yaba abafunze n’abakidegembya, twibuke dusubiza amaso inyuma aho twavuye naho tugeze.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi buvuga ko impamvu bafashe itariki ya 30 Mata nk’umunsi wo kwibuka muri aka gace, ari uko mu gihe nk’icyo mu 1994, hatambutse itangazo ribeshya Abatutsi ngo bave aho bihishe, nyamara bwari uburyo bwo kugira ngo n’ababashije kurokoka bavemo maze Interahamwe zibone uko zibica.

Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, Depite Hindura Jean Pierre, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance n’abandi.

Hakozwe urugendo rwo kwibuka inzira y'umusaraba Abatutsi banyuzemo mu 1994
Basobanuriwe uko umugambi wa Jenoside muri Gisenyi wacuzwe ndetse ugashyirwa mu bikorwa
Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe n'uw'Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, mu muhango wo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zishyinguye ku Rwibutso rwa Commune Rouge i Rubavu
Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, ashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri igera ku 4613 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages