00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Prime Insurance muri #TdRwanda23 rwabyaye imbuto (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 February 2023 saa 04:57
Yasuwe :

Ikigo gifite Uburambe mu gutanga serivisi z’Ubwishingizi, Prime Insurance, cyaherekeje Tour du Rwanda 2023, mu rugendo rw’iminsi umunani rwo kuva ku wa 19 Gashyantare kugeza ku wa 26 Gashyantare 2023.

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ukinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yo mu Butaliyani ni we wegukanye Agace ka Munani, anatwara Tour du Rwanda 2023.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 yegukanye Tour du Rwanda yakinwe ku ntera y’ibilometero 1129.9 akoresheje amasaha 28, iminota 50 n’isegonda rimwe.

Prime Insurance yaherekeje iri siganwa rizenguruka igihugu ku nshuro ya gatandatu kuva yinjiye mu mikoranire naryo mu 2017. Ni urugendo rwabaye rwiza nk’uko ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Byusa Mike, abihamya.

Yagize ati “Ni urugendo mu by’ukuri rwatubereye rwiza cyane, nta bisitaza byigeze bigaragaramo. Murabizi umutekano wari wose kandi tunarushaho no kwegera abatugana tubereka serivisi zacu, ari nako tubashishikariza gukoresha ikoranabuhanga. Nshimiye abo twagendanye bose muri uru rugendo bakomeje kudufasha gutangaza ibikorwa byacu.”

“Ni ibyishimo rero nk’uko twakomeje kubikora duhemba umukinnyi mwiza ukiri muto, ni gahunda tuzakomeza gukora ntibizagarukira hano. Bijyanye na gahunda y’igihugu ya Visit Rwanda duhora dushyigikira tunashishikariza urubyiruko kwitabira no gukunda siporo.”

Byusa yongeyeho ko iminsi ya Tour du Rwanda 2023 yabafashije kwegerana n’abayihagarariye mu bice bitandukanye ndetse banumva ibitekerezo by’ababagana.

Ati “Iki cyumweru twarushijeho gushyigikira abaduhagarariye hirya no hino mu gihugu, tugenda tunasura aho bakorera rimwe na rimwe tukanahura n’abafatabuguzi. Twasanze kugeza ubu serivisi zacu zigishimwa cyane.”

“Burya icya ngombwa ntabwo ari ukugura gusa ubwishingizi, ahubwo iyo bibaye utabarwa gute? Prime insurance rero birazwi ko iyo umuntu yatugannye yagize ikibazo atabarwa byihuse cyane, rimwe na rimwe iyo ibyangombwa byose bihari bifata umunsi umwe tukaba turamwishyuye.

Prime Insurance kandi yanashyize imbaraga mu kwimakaza ikoranabuhanga binyuze mu Bukangurambaga bwayo yise ’Ntakibazo’ aho ushaka serivisi z’ubwishingizi akanda *177# hanyuma agakurikiza amabwiriza.

Umuntu ukoresheje ubu buryo ashobora kubona serivisi nziza kandi mu buryo bumworoheye bikamufasha kudatakaza umwanya yafataga ajya ku mashami gusaba serivisi zitandukanye z’ubwishingizi.

Undi musaruro Prime Insurance yakuye muri Tour du Rwanda 2023 ni ukwegera abakiliya bayo no kumva ibyifuzo byabo kuri serivisi z’ubwishingizi bagenerwa.

Ubu bukangurambaga ntibuzagarukira muri Tour du Rwanda gusa kuko iri koranabuhanga rizakomezwa kwimakazwa mu korohereza abafatabuguzi kugera kuri serivisi z’ubwishingizi bitabasabye kujya gutonda imirongo.

Prime Insurance ni yo yahembye umukinnyi muto witwaye neza kurusha abandi muri Tour du Rwanda 2023. Igihembo cyatwawe na Calzoni Walter, Umutaliyani w’imyaka 21 ukinira Q36.5 Procycling Team.

Kugeza ubu, Prime Insurance ibumbiyemo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi bw’igihe gito n’ubw’igihe kirekire butangwa na Prime Life Insurance Ltd.

Ubwishingizi bw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose, ubw’inkongi z’umuriro/ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose n’ubw’ingendo zo mu kirere.

Ubwishingizi bw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

Inkuru bifitanye isano: Henok Mulubrhan yegukanye Tour du Rwanda 2023 yarebwe na Perezida Kagame (Amafoto & Video)

Umukinnyi muto witwaye neza muri #TdRwanda23 wahembwe na Prime Insurance ni Calzoni Walter ukinira Q36.5 Procycling Team
Prime Insurance yari ihagarariwe n'abayobozi n'abakozi bo mu mashami atandukanye hagamijwe kurushaho gusobanurira Abanyarwanda serivisi z'ubwishingizi babageneye
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Byusa Mike, yatangaje ko bishimiye kwegereza abakiliya serivisi batanga
Ni ku nshuro ya gatandatu, Prime Insurance yaherekeje Tour du Rwanda inyura mu gihugu hose
Prime Insurance yishimiye umusaruro wavuye muri Tour du Rwanda 2023 yazengurutse mu gihugu hose
Abayobozi n'abakozi ba Prime Insurance bishimiye gusoza Tour du Rwanda 2023 bafite akanyamuneza
Prime Insurance iri mu baterankunga b'imena ba Tour du Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages