00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urutonde rw’ibinyabiziga byishyuriwe inyemezabwishyu-mpimbano ku mande mu muhanda

Yanditswe na

Erick Shaba

Kuya 20 June 2014 saa 01:20
Yasuwe :

Ishami rya Polisi y’ Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryashyize ahagaragara urutonde rwa nimero ziranga ibinyabiziga bishakishwa byagiye byishyurirwa inyemezabwishyu mpimbano mu gihe habaga hishyurwa amande byaciwe ku maso yo mu muhanda.
Ibi bije nyuma gato y’uko kuwa Gatatu tariki ya 18 Kamena, Polisi y’ Igihugu yerekanye abagabo bane bakurikiranyweho gutanga inyemezabwishyu mpimbano, mu rwego rwo kutishyura amande baba baciwe ku bw’amakosa yo mu muhanda.
Nk’uko bitangazwa na (…)

Nk’uko bitangazwa na Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi, Umuvugizi w’ Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda, uru rutonde rw’ imodoka zishakishwa rushyizwe hanze kugirango hatangwe amahirwe abantu barebe ko hariho ibinyabiziga byabo, bityo bihutire kwegera Polisi y’Igihugu, nabo bamenyeshwe icyakorwa kugirango ayo makosa akosorwe.

Supt Ndushabandi avuga ko bitewe n’uko akenshi imodoka zose ziba ziri mu muhanda atari ko ziba zitwawe na ba nyirazo, buri wese utunze ikinyabiziga akwiriye kurebaho kugirango yihutire gukemura icyo kibazo, kuko ikinyabiziga kizajya gifatwa, kizajya kirekurwa ari uko ikibazo gihari gikemutse.

Supt Ndushabandi avuga ko kugeza ubu ibinyabiziga bigera kuri 30 byamaze gutabwa muri yombi.

Uru rutonde rugaragaza nimero iranga ikinyabiziga, ubwoko bwacyo n’amazina ya nyira cyo.

Kanda ku rutonde hanyuma urebe ko harimo ikinyabiziga cyawe:

Urutonde rw’ibinyabiziga bishakishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages