00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly,Riderman, Dream Boys na Urban Boys bitesheje agaciro – David Bayingana

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 October 2012 saa 03:17
Yasuwe :

Nyuma y’uko bamwe mu bahanzi bari bategerejwe kuririmba mu bitaramo by’Agaciro by’umwihariko mu gitaramo cya mbere cyabereye i Gikondo ku itariki ya 13 Ukwakira, abahanzi bamwe ntibaririmbe kubera kutubahiriza igihe bari bahawe, David Bayingana, umwe mu bateguye ibitaramo yabigereranyije no kwitesha agaciro.
Abahanzi batagaragaye muri ibi bitaramo nyamara bari bitezwe n’abakunzi babo, David Bayingana yavuze mu mazina umuhanzi Jay Polly, Riderman, Dream Boys na Urban Boys. Bayingana (…)

Nyuma y’uko bamwe mu bahanzi bari bategerejwe kuririmba mu bitaramo by’Agaciro by’umwihariko mu gitaramo cya mbere cyabereye i Gikondo ku itariki ya 13 Ukwakira, abahanzi bamwe ntibaririmbe kubera kutubahiriza igihe bari bahawe, David Bayingana, umwe mu bateguye ibitaramo yabigereranyije no kwitesha agaciro.

Abahanzi batagaragaye muri ibi bitaramo nyamara bari bitezwe n’abakunzi babo, David Bayingana yavuze mu mazina umuhanzi Jay Polly, Riderman, Dream Boys na Urban Boys. Bayingana abagaya kuba batarubashye gahunda bari bahawe nyamara bari bategerejwe n’abatari bacye.

Bayingana ati “tugeze mu bihe by’iterambere byihuta, umuntu wese wasubiye inyuma cyangwa wasigaye inyuma, Umuntu udafite gahunda mubyo akora muri iki gihe arambabaza cyane, kuko bishobora kurangira asigaye, nta muhanzi n’umwe tutahaye isaha ariko iyo utayubashye burya uba witesheje agaciro niko twe tubibona”.

Riderman na Jay Polly bavugana na IGIHE, ku mpamvu yatumye bacyererwa n’uburyo abateguye ibitaramo babifashe, bavuga ko David Bayingana yakabije kuvuga ko bitesheje agaciro, kuko abo bahanzi bose baje mu bitaramo babikunze kandi bashaka gutanga umusanzu wabo nk’abahanzi.

Riderman waje mu gitaramo yambaye idarapo ry’u Rwanda yagize ati ”biratubabaje cyane twari tuje kugaragaza urukundo dufitiye igihugu, urukundo dufitiye umwuga wacu n’ubushake dufite bwo guteza imbere igihugu, biratubabaje kuba tutaririmbye nagize akazi, mpura n’umubyigano w’imodoka mu muhanda bituma ntahagera ku gihe , ariko sinatize cyane”.

Jay Polly we ati ”Njye nahagereye igihe bari bambwiye, ahubwo narahageze nkubitana na Dj Bissosso acyuye ibyuma bye, kandi nari niteguye kuririmba imbona nkubone(live), nta kundi nari kubigenza, ahubwo byarantunguye kubona igitaramo nk’iki habura ibyuma byo kuririmbiraho, ni imitegurire mibi y’ibi bitaramo”.

Biteganijwe ko ibitaramo byo gukusanya amafaranga yo gutera inkunga ikigega cyiswe "Agaciro Development Fund" bizakomereza mu Ntara no hanze y’igihugu.

Ibi bitaramo byavuyemo amafaranga angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi y’u Rwanda.

Reba amafoto y’uko ibyo bitaramo byagenze

Andi makuru avugwa mu myidagaduro


Umuhanzi M1 ababazwa n’abamwitwa Umugande
M1 Nzamwita uririmbye "Iyo Foto"

Olivier Nzamwita, umwe mu bahanzi bashya mu Rwanda, avuga ko isura ye n’injyana akora bituma abantu bamwitiranya n’abagande, cyangwa Umunyekongo.

Kubw’iyo mpamvu avuga ko yahinduye amazina, agashyiraho izina ry’irinyarwanda, M1 Nzamwita.

Yagize ati ”Abantu bakomeje kunyita umugande, abandi ngo nsa na Chamilion, abandi ngo ndi umuzayirwa, none ndagira ngo mbereke ko ndi umunyarwanda”

Yongeye ho ati ”Guhera ubu nitwa M1 Nzamwita nk’izina ry’ubuhanzi”
M1 Nzamwita, ni umuririmbyi mu njyana ya Dancehall, imenyerewe cyane mu gihugu cy’u Bugande. Azwi cyane mu ndirimbo nka “Iyo Foto”, “Party” yaririmbanye na Spax wo muri Family Squad n’izindi.


Nyuma yo gukora indirimbo zirenga 10, Peace noneho yashyize hanze video ya mbere
Peace Jolis uzwi cyane mu ndirimbo "Nakoze Iki"

Kuva yatangira kuririmba mu 2009 asohora indirimbo “Nakoze Iki” n’izindi nyinshi zagiye zikundwa mu Rwanda, Jolis Peace ntiyari yarigeze ashyira hanze amashusho y’indirimbo n’imwe.

Kuri ubu yasohoye Video ye ya mbere yise ”Musimbure”.

Aganira na IGIHE, Peace avuga ko icyo gihe cyose atari yarigeze abona ubushobozi bwo kubasha gushyira hanze amashusho. Avuga ko impamvu iyi ndirimbo ari yo yahereyeho muri video, ari uko ari yo abamuteye inkunga mu kuyikora (Ishyirahamwe riteza imbere abahanzi nyarwanda ryitwa United Street Promotion) ari yo bamuhitiyemo. Gusa yongeraho ko nawe ari yo ndirimbo akunda kurusha izindi.

Peace yagize ati “Ni uko ari yo ndirimbo United Street Promotion bansabye ko nkora, kandi nanjye ndayikunda cyane mu ndirimbo zanjye zose.”

Peace w’imyaka 21, azwi cyane mu ndirimbo nka “Ndi Uwawe”, “Musimbure”, “Nakoze Iki”,”Mpamagara”, “Icyo Nakora”, “Mbwira”, “Ndi Uwawe”, “Nguhisemo”, “Iherezo”, “Nkakubona” yaririmbanye na Christopher na G-Bruce.

Yagaragaye muri marushanwa ya Salax Award 2010 nk’umuhanzi uzamutse vuba.

Kanda hano urebe amashusho y’iyo ndirimbo Musimbure ya Peace


“Ngenzi” uzwi muri Cinema yatangiye muzika
Ngenzi uzwi cyane muri Filme "Ikigeragezo cy'Ubuzima"

Gihozo Daniel uzwi cyane ku izina rya Dan cyangwa Ngenzi muri Filme “Ikigeragezo cy’ubuzima” yatangiye ubuhanzi bwo kuririmba.

Gihozo Daniel, amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri ari zo "Mwite ku bana" yakorewe na Producer DJ-B muri Studio yitwa Big Town na "Mfite Urukundo" yakoreye kwa Producer David muri studio Future Records.

Avuga ko impamvu nyamukuru yatumye yinjira studio ko yakeneraga indirimbo akoresha muri filme ze, bityo bituma atangira kwikorera ize.

Yabwiye IGIHE ko kuririmba yabikundaga kuva kera ariko ntabihe umwanya uhagije nk’uko agiye kubigenza.


Umuhanzi Mc Fab arizihiza isabukuru y’imyaka 24
Mc Fab

Kuri uyu wa Gatandatu, umuhanzi Mc Fab arizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 24.

Mc Fab aganira na IGIHE yavuze ko yahamagawe n’inshuti ze nyinshi, abakozi bakorana muri BCR hamwe n’umuryango we bamwifuriza umunsi mwiza w’amavuko.

Yagize ati “Abantu bampamagaye banyifuriza umunsi mwiza, na mama wanjye yampamagaye.”

Mc Fab, uzwi mu ndirimbo “Imbabura” asigaye aba I Rwamagana mu Ntara y’I Burasirazuba. Uretse ubuhanzi n’akazi, Mc Fab yatangiye kwiga mu Ishuri rikuru rya INILAK-ishami ry’I Rwamagana. Yiga ibijyanye n’amategeko.

Uretse Mc Fab, umunyamakuru Claude Kabengera, ukora ibiganiro by’imyidagaduro n’amakuru kuri Radio Isango nawe arizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 24.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages