Miss Rwanda Akiwacu Colombe uri mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye inama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ikirere, yibukije urubyiruko rwo ku Isi ko kwita ku bidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere biri mu maboko yabo.
Muri iyi nama yabereye i New York ku cyicaro cya Loni, Miss Rwanda Akiwacu Colombe ni we wanyuze kuri tapi itukura bwa mbere. Mbere gato y’uko iyi nama itangira Akiwacu yagiranye ikiganiro na Radio UN ashishikariza urubyiruko rwose rwo ku Isi gukaza ingamba zo gufata neza ikirere.
Miss Akiwacu Colombe yashimangiye ko ahazaza h’Isi hari mu maboko y’urubyiruko bityo rukaba rukwiye gufata iya mbere mu kubungabunga Isi. Yanashimangiye ko uruhare rwe nka Miss Rwanda ari ukuba intangarugero ku rundi rubyiruko.
Miss Akiwacu ati “Nka Miss Rwanda nsabwa kuba intangarugero mu gukora ibintu byiza kugira ngo igihugu cyanjye n’Isi muri rusange bitere imbere. Ndasaba urubyiruko cyane cyane abakobwa gufata iya mbere mu gufata neza ibidukikije. Urubyiruko dushobora gukora ibintu bitangaje kuko nizeye ko ahazaza h’ikirere cy’Isi biri mu maboko yacu twebwe urubyiruko”
Yakomeje avuga ko nta terambere abatuye Isi bageraho idafite isuku ari na yo soko y’ubuzima.
Umukinnyi wa filime Leonardo DiCaprio uherutse kugirwa intumwa y’amahoro ya Loni, yabwiye abitabiriye iyi nama ko imihindagurikire y’ibihe atari ibigwirira abantu ahubwo ari ibigaragara biba bikorwa. Yavuze ko igihe kigeze ngo hagire igikorwa ku guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.
Bamwe mu bayobozi bitabiriye iyi nama harimo Perezida Barak Obama, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza David Cameron n’abandi. Perezida Museveni wa Uganda na mugenzi we Kikwete wa Tanzania ni bamwe mu bayobozi bo mu karere bitabiriye iyi nama.
Miss Akiwacu Colombe yavuye mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2014, yabwiye IGIHE ko azagaruke ku itariki ya 29 Nzeri 2014.


















TANGA IGITEKEREZO